Huye: Inyubako z’ivuriro ry’abasabitswe n’ibiyobyabwenge zaruzuye

Inyubako zizakorerwamo n’ikigo Isange Rehabilitation Center cyagenewe kuvurirwamo abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge zimaze kuzura. Iki kigo cyubatswe mu Mujyi wa Butare i Ngoma hafi y’ahari ivuriro rya Polisi.

Nk’uko bivugwa na ACP Dr. Wilson Rubanzana, umuhuzabikorwa wa serivisi za polisi zitwa Isange zikorera mu bitaro byo mu Rwanda byakira bikanafasha abahohotewe, Imvano y’igitekerezo cyo gushyiraho bene iki kigo ngo ni ukuba ibyaha byinshi by’ihohotera bikorwa n’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Agira ati “iki ni ikigo cy’ubuvuzi cy’abananiwe kureka inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge. Kubera ko abantu biyemeza kubireka bikabananira, iki ni ikigo kizajya gipima abaje kuhivuriza, bakamenya uko ibiyobyabwenge biri mu mubiri wabo bingana, bakabashyira ku miti bakanabakurikirana kugeza bongeye kuba bazima”.

ADP Dr Rubanzana avuga ko iki kigo kizajya kivura ababaswe n'ibiyobyabwenge.
ADP Dr Rubanzana avuga ko iki kigo kizajya kivura ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Kuri ubu, iki kigo kiri kwegeranya ibikoresho bya ngombwa ngo gitangire. Abagomba kugikoreramo na bo barahari. Icyakora, ngo ibikoresho bya Laboratwari byo ntibiraboneka nk’uko bivugwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnès Binagwaho.

Agira ati “Amafaranga y’ibikoresho bya laboratwari yo turacyayashaka bitewe n’uko dufite izindi laboratwari ebyiri nini turimo kubaka harimo laboratwari y’igihugu turimo kwagura. Icyakora, kuba hafi aha hari ibitaro bibiri binini bifite ibikoresha bihagije, nta mpungenge bikwiye gutera z’uko abazagana iki kigo batazahabwa serivisi bakeneye uko bikwiye”.

Mu Rwanda hasanzwe ibigo ngororamuco bifasha abantu bafite imyitwarire mibi ahanini ituruka ku kunywa ibiyobyabwenge. Isange Rehabilitation Center yo ariko izaba inyuranye na byo kuko yo ari ikigo cyo kuvura.

Aha ACP Dr Wilson Rubanzana ati “Ahangaha uzahaza uri umurwayi ukeneye gukira. Hari nk’umuntu unywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge bikamuzonga. Iyo umuntu afite icyo kibazo cyamuzonze wenda ugasanga afite n’indi ndwara hejuru y’ibyo, azajya anyura ahangaha tumuvure rwose”.

Iki kigo kizajya kinacumbikira abarwayi ndetse banateganyirijwe aho bazajya bidagadurira.
Iki kigo kizajya kinacumbikira abarwayi ndetse banateganyirijwe aho bazajya bidagadurira.

Biteganyijwe ko iki kigo kizajya gikora nk’ibitaro by’abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge kuko gifite n’ibitanda 60 bizajya birarwaho n’abivuza badataha.

Uko kizagenda cyaguka kandi kizagira n’ibibuga byo gukinirwaho imikino itandukanye nka basketball na Volleyball. Icyakora, mu ntangiriro hazajya hakininwa imikino nka karate n’iyindi izajya ikinirwa mu nzu nini bafite yabigenewe.

Iki kigo cyagiyeho ku bw’ubufatanye bwa polisi y’igihugu, minisiteri y’ubuzima, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka