Gatumba: ku myaka 50 ngo ntiyiteguye kureka gukora ubucuzi gakondo

Umugabo witwa Munyengabe Alphred ufite imyaka 50 utuye mumudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Kamasiga murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero avuga ko nubwo basabwa kongera ubumenyi ngo banoze akazi kabo adateze kureka gukora ubucuzi gakondo kubera ko ariwo mwuga w’abasekuruza be.

Iyo ugeze ku musozi batuyeho, usanga muri buri rugo bakora akazi ko gucura bifashishije ibyuma bishaje bagura mu baturage hamwe n’ibishyashya bavuga ko bagura bibahenze mu mujyi wa Kigali, iyo bakeneye gukora ibikoresho byinshi.

Munyengabe (ibumoso) n'umuturanyi we bacura.
Munyengabe (ibumoso) n’umuturanyi we bacura.

Munyengabe ufite umuryango mugari ugizwe n’abantu bagera kuri 50 batuye mu mudugudu umwe kandi ku musozi umwe, avuga ko bose batunzwe n’uyu mwuga kuva ku bana kugeza ku bagore, abagabo ndetse n’abageze mu za bukuru.

Uyu mugabo avuga ko yavutse yumva ko abasekuruza babo bahoze bacurira umwami aho yari atuye ku mukore wa Rwabugiri mu murenge wa Kageyo, hafi y’aho Munyengabe atuye. Uyu mugabo avuga ko n’abana be 4 yabyaye hamwe n’umugore we bagomba gukora ubucuzi, nubwo atanabuza abana kujya mu mashuri kwiga ariko ngo iyo babonye akanya abigisha gucura bya gakondo.

Muri buri rugo rugize uwo muryango bakora ubucuzi.
Muri buri rugo rugize uwo muryango bakora ubucuzi.

Uyu mwuga ngo nubwo batawukuramo byinshi urabatunze kuko umuryango wabo uri mu yifashije mu kagari batuyemo. Ngo bagenda bacura ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibikoreshwa mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye no mu bindi bikorwa bisanzwe.

Bimwe mu bikoresho gakondo bacura.
Bimwe mu bikoresho gakondo bacura.

Ubuyobozi bw’akarere bwo busaba aba baturage kwishyira hamwe bakareka gukorera mu kajagari bakajya gukorera mu gakiriro akarere kubatse, maze bakanafashwa kubona ubumenyi bwabafasha kunoza akazi kabo, ariko ibi ntibabikozwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka