Iburasirazuba: Mu turere 2 twose nta rwiyemezamirimo wambuye abaturage?

Kubona umubare nyawo w’abaturage bose bambuwe cyangwa batinze kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo ntibyoroshye kubera ko ubuyobozi butayatanga akaba ari yo mpamvu mu turere twa Rwamagana na Nyagatare ho nta makuru kuri iki kibazi turabasha kumenya.

Mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe twabashije kubonamo amakuru harabarurwa abaturage babarirwa hejuru ya 1600 bararirira mu myotsi nyuma yo kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bakoreye mu bikorwa bitandukanye.

Muri rusange, ikibazo cy’abafundi bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kigenda kigaruka mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba cyakora bikaba bikigoye kumenya amafaranga aba bafundi bambuwe. Abishyuzwa bakaba ari ubuyobozi bw’uturere n’imirenge kuko ari bwo bwakoresheje abo bafundi mu kubaka ibyumba by’amashuri.

Bugesera

Hari rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera, ni “Entreprise N.J.B.” ari byo Nemeyabahizi Jean Baptiste, akaba yarambuye abakozi bakoraga kuri iyo nyubako bagera kuri 70 barimo abafundi 30 n’abayede 40. Amafaranga yose abafitiye ararenga miliyoni ebyiri.

Uwo rwiyemezamirimo kandi yambuye abatanze ibikoresho byubaka iyo nzu birimo amasima, imicanga, imbaho, ibirahure n’ibindi, ku buryo amafaranga abarimo ataramenyekana mu itangazamakuru. Ibi kandi bijyana n’uko imirimo yo kubaka iyi nyubako isa n’aho yahagaze kuko hakora abakozi batageze no ku 10.

Imirimo yo kubaka inyubako nshya y'akarere ka Bugesera yarahagaritswe kubera kwambura abakozi.
Imirimo yo kubaka inyubako nshya y’akarere ka Bugesera yarahagaritswe kubera kwambura abakozi.

Umushoramari waje mu karere ka Bugesera afite company yitwa COADIBU Ltd y’uwitwa Uwineza Jean de Dieu bakundaga kwita Majoro, wakoraga ibijyanye n’ubworozi, yambuye abakozi barenga 40 ndetse anatorokana amafaranga y’amabanki.

Bivugwa ko yambuye abaturage n’amabanki amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 600 harimo Equity Bank yari yaramuhaye umwenda wa miliyoni 800, izindi banki zirimo Cogebanque, Zigama CSS ndetse na banki y’abaturage na zo zari zaramuhaye umwenda ugera kuri miliyoni 500.

Ibikorwa by'ubworozi bw'inkoko bya Uwineza Jean de Dieu byafashwe na Equity Bank niyo ibicunga.
Ibikorwa by’ubworozi bw’inkoko bya Uwineza Jean de Dieu byafashwe na Equity Bank niyo ibicunga.

Ubu ibikorwa bye byafashwe n’amabanki naho abaturage baracyasiragira ku biro by’akarere basaba ko bakwishyurwa n’abafashe imitungo ye.

Rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste ufite kompanyi “Inganzamarumbo” yambuye abaturage amafaranga 11,169,000. Ni abakozi basaga 40 ndetse n’abari bashinzwe kubagemurira ibyo kurya no kubatekera.

Inganzamarumbo Company yari ishinzwe gutunganya igishanga cya Gashora, igikuramo amazi n’urufunzo kugira ngo hazabashe guhingwamo umuceri. Ni isoko bahawe n’isosiyete y’Abashinwa yitwa Shino Hydro Company bakaba bari Sous-traitant kuko bari kuzakora imirimo ingana na 75%.

Inganzamarumbo Company yambuye aba baturage bari bashinzwe gukura urufunzo mu gishanga kugira ngo kizahingwemo umuceri.
Inganzamarumbo Company yambuye aba baturage bari bashinzwe gukura urufunzo mu gishanga kugira ngo kizahingwemo umuceri.

Abakozi 21 bakoreye kompanyi yitwa BETA SEC Ltd ihagarariwe na Ahishakiye Jean de la Coix yakoraga ibikorwa by’isuku mu Ishuri rya Gisirikare cya Gako bamaze umwaka usaga bishyuza iyo kompanyi imishahara itabishyuye ibarirwa muri miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngoma

Abaturage bagera kuri 600 bakoraga amaterasi mu murenge wa Jarama, bambuwe amafaranga agera kuri miliyoni 33 na rwiyemezamirimo, Pastor Ntakirutimana Florien ufite kompanyi yitwa ECOCAS, akaba ari we wari watsindiye isoko ryo gukora amaterasi muri uyu murenge. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013 kugeza muri Mutarama 2015, aba baturage ntibarishyurwa.

Akarere ka Ngoma kavuga ko konti ya banki uyu Rwiyemezamirimo yatanze (mu masezerano), yari iri mu ideni ku buryo amafaranga yishyurwaga, banki yahitaga iyafatira, akabura ayo yishyura abakozi. Ubu, ikibazo cy’aba baturage cyajyanwe mu nkiko.

Aba ni bamwe mu bakoze amaterasi mu murenge wa Jarama ariko ngo bategereje kwishyurwa, baraheba.
Aba ni bamwe mu bakoze amaterasi mu murenge wa Jarama ariko ngo bategereje kwishyurwa, baraheba.

Abakozi bagera kuri 250 bubakaga mu mirirmo yo kwagura isoko rikuru rya Kibungo bambuwe miliyoni zigera muri esheshatu kuva mu mwaka wa 2012 na rwiyemezamirimo witwa Ruhumuriza Theobard, uhagarariye Elite General Contractors Ltd.

Kugera ubu uyu rwiyemezamirimo yambuwe iri soko ariko aba bakozi baheze mu gihirahiro babuze ubishyura none imyaka igiye kuzura itatu bazembagira mu nzego z’ubuyobozi bababwira ko bazishyurwa ntibikorwe.

Nyuma yo guhagarika rwiyezamirimo Ruhumuriza Theobard, hashyizweho undi rwiyemezamirimo ngo arangize imirimo yo kwagura isoko rya Kibungo.
Nyuma yo guhagarika rwiyezamirimo Ruhumuriza Theobard, hashyizweho undi rwiyemezamirimo ngo arangize imirimo yo kwagura isoko rya Kibungo.

Abafundi bubatse mu mashuri y’uburezi bw’ibanze mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma kose barishyuza amafaranga asaga miliyoni 100, ariko ntibishyurwa. Aba bafundi bishyuza akarere ka Ngoma kuko ngo ari ko kagombaga kubahemba.

Umu Sous-traitant wubakisha ku nyubako ya Hoteli y’akarere ka Ngoma, na we abakozi bamurega kuba atabahemba neza ndetse bakanamburwa. Umubare w’abambuwe wageraga kuri 250 ariko hari amakuru avuga ko mu minsi mike ishize bake muri bo bishyuwe. Cyakora ntiturabasha kumenya uwo mubare muto w’abishyuwe n’abatarishyurwa kugeza ubu ndetse ngo tumenye n’ingano y’amafaranga baberewemo.

Inyubako ya Hotel y'akarere ivugwamo abapatana bakambura ntibishyure abakozi.
Inyubako ya Hotel y’akarere ivugwamo abapatana bakambura ntibishyure abakozi.

Nyuma yo kubona izi mbogamizi zose, abanyamyuga barimo n’abafundi bishyize hamwe mu makoperative na sendika kugira ngo bajye babasha gukora ubuvugizi ndetse bajye bakorana na rwiyemezamirimo amasezerano mbere yo gutangira akazi, bityo babe banakurikirana uwabambuye mu nkiko.

Kirehe

Sosiyete Murenzi supply Limited yatangiye kubaka Ibitaro bya Kirehe muri 2012, ubu bimaze amezi ane byuzuye ariko abakozi yifashishije mu kubaka bagera kuri 500 ntibarahembwa.

Aba bakozi bamaze iminsi binubira igihe bamaze batarahembwa dore ko bamwe ari abaturutse mu mpande zose z’igihugu bakaba baraheze mu karere ka Kirehe barabuze n’amafaranga y’urugendo abacyura ngo basubire iwabo.

Kuri ibi hakiyongeraho ko na ba nyir’inzu bacumbitsemo babamereye nabi ndetse n’imyenda bagiye bafitiye abacuruzi ba butiki ngo atuma barara badasinziriye.

Amafaranga bambuwe ari mu byiciro bitandukanye: hari abacuruzi bagiye batunda imicanga n’amabuye, hari abishyuza miliyoni zigera mu icyenda, esheshatu n’eshatu.

Imwe mu nyubako zigize Ibitaro bya Kirehe zaruzuye, abazubatse baramburwa.
Imwe mu nyubako zigize Ibitaro bya Kirehe zaruzuye, abazubatse baramburwa.

Hari abafundi, abenshi bafitiwe ibihumbi bigera muri 200 abandi agasaga ibihumbi 100.
Hari abayede bagiye bamburwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 100 no munsi yayo, hakaba n’abo bita abatekinisiye na bo bafitiwe amafaranga tutabashije kumenya umubare.

Ni kenshi aba bakozi bagiye bagaragara ku biro by’akarere ka Kirehe bishyuza ariko bikaba iby’ubusa, amasezerano ntiyubahirizwe. Urabaza Rwiyemezamirimo akavuga ko azishyura ari uko akarere gatanze amafaranga ngo kuko na we yarambuwe, wabaza akarere kati “Dutegereje amafaranga aturuka muri MINISANTE na MINECOFIN”.

Helpage Project yakoze urugomero (digue) rwa Nyamugari inubaka umuhanda Kinoni 1 na Kinoni 2-Nyamugari, ariko abacuruzi bayitwariye amabuye n’ibindi bikoresho bayishinja kubambura amafaranga atari munsi ya miliyoni 30 kandi imaze amezi arenga abiri ibyo bikorwa byuzuye.

Iyi sosiyete ikorera mu mushinga KWAMP ku bufatanye na MINAGRI iyo iishyujwe ivuga ko ngo izishyura ari uko fagitire za nyuma yatanze muri MINAGRI zishyuwe.

Uyu mushinga uvugwaho kwambura abacuruzi umunani amafaranga agera kuri miliyoni 28 ndetse n’abakozi basanzwe bagera kuri 200 bambuwe amafaranga asaga miliyoni 8 z’amanyarwanda.

Sosiyete Micro-Insure yaje mu buhinzi mu gihembwe cya 2013 A mu gufasha abahinzi mu bwishingizi mu gihe izuba ryatse umuhinzi akarumbya. Yizezaga ko izajya imufasha muri icyo gihombo igira amafaranga imugenera.

Ubwo abahinzi babarirwa hagati ya 1500 na 2000 barabyumvise, bafata amafaranga n’amafumbire by’inguzanyo muri za SACCO no mu Urwego Opportunity Bank. Nyuma izuba ryaracanye, ntibagira icyo basarura, iyo sosiyete ntiyabishyura none abaturage bari mu gihirahiro.

Nyuma yo kubura umusaruro barishyuzwa n’ibyo bigo by’imari amafaranga atari munsi ya miriyoni 30 yakagombye kwishyurwa na Micro-Insure nk’uko amasezerano abivuga.

Forward Rich Ltd ni umushinga waje wizeza abaturage kubakura mu bukene ariko babuze irengero ryawo nyuma yo kubatwara akayabo k’amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri.

Nk’uko abaturage bo mu murenge wa Gahara babyivugira ngo uwo mushinga waje mu kwezi kwa Mata 2013 wigisha abaturage ko ugiye kubafasha kuva mu bukene basaba buri muntu gutanga amafaranga 16000. Abaturage barabikunda barabyitabira mu gihe hamaze gutanga abagera ku 116 babura irengero ryawo.

Byateje ingaruka zikomeye mu baturage cyane cyane kudindira kw’itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ubuyobozi bw’akarere buri gukurikirana abo ba rwiyemezamirimo kugira ngo abaturage bishyurwe.

Microfinance Urunana yatangiye muri Kirehe no mu turere dutandukanye tw’Iburasirazuba muri 2004 ari sosiyete yo kuzigama no kuguriza igira imikorere mibi ijyanye no kubura ubunyamwuga mu gucunga neza umutungo birangira muri za 2006 ihombye, yambura amafaranga menshi abaturage bari barayigannye.

Ubu icyo kigo cy’imari ntikiraseswa kikaba gikurikiranwa n’ubuyobozi ngo cyishyure mu gihe Leta yatanze 50% by’umwenda icyo kigo gifitiye abaturage hakaba hanakurikiranwa abari bafitiye icyo kigo umwenda ugera kuri miriyoni 10 z’Amanyarwanda.

Abaturage bagera kuri 400 barishyuza iki kigo cy’imari amafaranga asaga miliyoni 8 z’amanyarwanda ariko amaso yaheze mu kuva mu mwaka wa 2006.

Kayonza

FOREST COMPANY abagoronome yakoresha mu murenge wa Kabare, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ariko ntiyatangaje umubare w’amafaranga bambuwe.
Standard Construction and Supply Ltd yubakishije ubwanikiro na Banana Collection center mu kagari ka Cyarubare mu murenge wa Kabare nayo iravugwaho kwambura abaturage bahakoze imirimo y’ubwubatsi.

Izi company zose ngo zifite amasezerano n’umushinga RSSP ntabwo ari ay’akarere ; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza.

Mu turere twa twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ho nta makuru ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage twabashije kubona. Abayobozi mu turere bavuga ko ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage babikemuye ndetse nta n’abaturage twabashije kumenya ko bambuwe.

Gatsibo

Abakozi bagera kuri 30 bakoreye ikigo cyitwa BETASEC Investment Ltd, mu karere ka Gatsibo bavuga ko uyu rwiyemezamirimo yabambuye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 397.

Aba bakozi bavuga ko iki kigo cyabakoresheje imirimo y’isuku, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore. Iyi mirimo ngo bayikoze mu gihe cy’amezi abiri n’igice uhereye tariki 01/07/2013 ukageza tariki 16/09/2013.

Aba bakozi bavuga ko muri iki gihe cyose nta faranga na rimwe bigeze bishyurwa, nk’uko bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi, bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere kubarenganura.

Si aba bonyine kuko hari n’abandi bakozi nabo bagera kuri 30, bavuga ko bakoreye ikigo cyitwa ROKA-Rwanda ifatanyije n’icyitwa GLOBAL Security, ibi bigo ngo bikaba byarabakoresheje akazi k’uburinzi mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo ariko ntibishyurwa, bakaba bavuga ko ibi bibigo byombi byabambuye amafaranga agera kuri 2,957,549 rwfs.

Iki cyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rubanda rugufi twararenganye abo bayobozi barebera,kuko i KAYONZA mumurenge wa murundi naho twakoraga amaterase twarambuwe barabihisha nanubu abaturage bamwe bahezeyo kubera kubura byibuze n’amafaranga abasubiza iwabo.Rwiyemeza mirimo witwa MUNGWARAKARAMA Desire yambuye abaturage bamukoreraga mumaterase yari yarapatanye na LWH/RSSP.kandi twaratabaje biba impfabusa.ahasigaye ni aha nyakubahwa Perezida wa REPUBURIKA.

DUSABE Christmas yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ikibazo nabaza uwanditse iyi nkuru, ko utavuga impamvu yaba ibitera? Ese ni umururumba wa bamwe muri ba rwiyemezamirimo?Baba se nabo abapatanye na Leta itinda kubishyura kandi ariho bari kuvana ayo bishyura aba bakoreye? Kwaba se ari ugushaka gufata amasoko menshi kandi nta bushobozi bafite bwo kuyakora?
Mudukorere inkuru yuzuye.

gd yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka