Rutsiro: Yagonze inkuta z’inzu acibwa ibihumbi 800

Umugabo witwa Habamenshi Augustin uzwi ku izina rya Pasiteri wari utwaye imodoka ipakiye imbaho yo mu bwoko bwa Fuso yagonze amazu y’ubucuruzi aherereye mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro acibwa naba nyir’amazu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ngo babashe gusana ibyangiritse.

Hari mu masaha ya sa munani z’ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 04/01/2015 ubwo uyu mugabo yavaga mu Karere ka Rutsiro aho akorera umushinga wo kubajisha imbaho azijyanye mu Karere ka Rubavu ari naho atuye.

Habamenshi avuga ko ari impanuka isanzwe yakoze ariko benshi bemeza ko ashobora kuba yari asinziriye bitewe n’uburyo yagonzemo ayo mazu kandi umuhanda wagutse cyane.

Imodoka yagonze inzu yari ipakiye imbaho.
Imodoka yagonze inzu yari ipakiye imbaho.

Ubwo Kigali Today kuri iki cyumweru yageraga ahabereye iyo mpanuka ku gasantere ka Nyagahinika, uwagonze ayo mazu Pasiteri na ba nyir’amazu polisi yari yabategetse kumvikana ariko ubwumvikane bukaba bwaragoranye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinika, Ntibiramira Jean Damascène nawe wari mu bari kumvikanisha ba nyir’amazu n’uwagonze, yabwiye Kigali Today ko kumvikana byabanje kunanirana Pasiteri avuga ko amafaranga ari menshi ariko byarangiye yemeye kuyatanga.

Ati “Impanuka koko yabaye ariko kubumvikanisha byagoranye kuko ba nyir’amazu babanje kwifuza miliyoni 2 uko ari bane ndetse na pasiteri akavuga ko yabaha ibihumbi 400 gusa ariko abagabo bemeje ibihumbi 800”.

Umwe mu bafite inzu yangiritse witwa Bitwayiki Céléstin avuga ko kuba baca Pasiteri ibihumbi 200 kuri buri muryango atari menshi ahubwo ari ukumworohera kuko ngo hakurikijwe ibizakenerwa bamuca menshi.

Abapolisi basabye ko impande zombi zumvikana.
Abapolisi basabye ko impande zombi zumvikana.

Uyu wari utwaye iyi modoka we ntiyabashije kuvugana na Kigali Today kuko yavuze ko ahuze.

Bitegetsimana Céléstin Umwe mu bagabo bari bari kumvikanisha impande zombi yatangaje ko amafaranga ibihumbi 200 basabye ko Pasiteri atanga kuri buri muryango ari mu buryo bwo kubafasaha ntihagire n’umwe ushegesha undi.

Yagize ati “Kuba twavuze ko pasiteri atanga ibihumbi 200 kuri buri muryango ni mu rwego rwo kubafasha kumvikana no kubunga kuko na Pasiteri nawe ntiyabigambiriye”.

Aya mafaranga ibihumbi 800 azatangwa na Pasiteri basinyanye ko azatangwa mu byiciro 2 aho ku itariki ya 9/1/2015 azabanza gutanga ibihumbi 400 nyuma ku itariki ya 23 akazongera agatanga andi asigaye.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa uko mbyumva kuruo mushoferi,ndumva nawe ntabwo yagambirie gukora ayo mabi, kuko impanuka ntireba umuhanga cyg umuswa, nikimwe nurupfu. gusa ndasaba musabira imbabazi ko ibyamubayeho nawe byakubaho kandi mubitekerezeho neza, hanyuma mumworohereze ibibazo bitanyijwe nibihano. murakoze.

bakundukize mwinyi abdallah yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka