Gakenke: Abaturage bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa Sida

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu minsi ishize indwara ya Sida yari ihangayikishije cyane kuko wasangaga ihitana umubare w’abantu batari bacye cyane cyane ku mugabane wa Afurika, gusa kuri ubu ngo ntibikiri ikibazo cyane kuko usanga bamaze no gusobanukirwa n’ububi n’uburyo bashobora kwirindamo virusi itera Sida.

Ari urubyiruko n’abarenze icyo kigero bavuga ko uburyo bwose bwo kwirinda sida babuzi ku buryo n’uwo byananira kwifata bazi neza ko agomba gukoresha agakingirizo mu gihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ferdinand Niyonsaba umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Rutabo mu Murenge wa Gashenyi, avuga ko Sida mu myaka yashize cyari ikibazo gikomeye gusa kuri ubu bakaba barigishijwe ku buryo buhagije.

Ati “Sida muri iriya myaka yashize byari ikibazo gikomeye ariko ubungubu urubyiruko rwarigishijwe usibye n’urubyiruko n’abaturage bose barigishijwe ku buryo mbona Sida itangiye kugabanuka”.

Gaspard Ngirumpatse wo mu Kagari ka Mutego mu Murenge wa Mugunga uri mu kigero cy’abageze mu zabukuru nawe avuga ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa Sida kubera ko bamaze kuyibigisha igihe kirekire.

Ati “sida kubera ko bayitwigisha igihe kirekire tuzi ibibi byayo kandi no kuyirinda ni ukwifata, ikindi umuntu wananiwe kwifata dukunda kumwigisha kuba yakoresha prudence (bumwe mu bwoko bw’udukingirizo) kuko kwirinda icyorezo cya Sida ni ngombwa”.

N’ubwo ariko aba bemeza ko Sida bayizi kandi banasobanukiwemo uburyo bayirinda, hari n’abandi bemeza ko Sida batayizi uretse kuyumva rimwe na rimwe kuri radiyo.

Dorothée Muhawenimana wo mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Mugunga avuga ko we Sida atayizi, kuko mu myaka 50 amaze ibya Sida atarabibwirwaho uretse kubyumva kuri radiyo nabwo rimwe na rimwe.

Ati “jyewe sida ntago nyizi, ntaho nyizi, ndi umucecuru maze imyaka 50 ibyo bya Sida ntago mbizi, gusa ku maradiyo sida iravugwa ariko nkatwe mu gihe tugezemo rero uri kumva ko tutayihurudukaho tutayizi tutanayifuza”.

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ufite ubuzima mu nshingano ze, Janvière Uwamahoro avuga ko mu bigo nderabuzima 21 bibarizwa muri aka karere, 20 muri byo wongereyeho ibitaro 2 bifite gahunda yo gupima no gutanga ubujyanama ku cyorezo cya Sida.

Uretse ibigo nderabuzima n’ibitaro ngo muri buri murenge harimo amahuriro yo kurwanya Sida (Club Anti-Sida) ashinzwe gukora ubukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya Sida zikaba zihuriramo abakozi b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’urubyiruko, hakiyongeraho n’abaturage basanzwe.

Mu mwaka wa 2013-2014 mu Karere ka Gakenke hapimwe abantu basaga ibihumbi 211 muri bo 210 nibo bagaragayeho ubwandu bwa Virusi itera Sida, kandi umubare munini muri bo ukaba wiganjemo abantu bafite imyaka 35 kuzamura.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bamaze kuenya ububi bwayo rero nibafate ingamba mudahushwa maze barwanye iki cyago kive mu miryango yabo kimwe no mu Rwanda muri rusange

nkuri yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka