Rusizi: Abagabo bane bafatanywe imbunda

Abagabo bane bo mu Mirenge ya Nkanka na Gihundwe yo mu Karere ka Rusizi bafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov bakoreshaga mu bujura ku wa 16/12/2014, ubwo bayirashishaga bagiye kwambura abarobyi imitego ya kaningini.

Nyuma yo kurasa no kwambura abarobyi imitego itatu ya Kaningini, inzego z’umutekano zashakishije abihishe inyuma y’ubu bujura bukoresheje imbunda, hanyuma umwe mu bagize aka gatsiko ariwe Twagiramungu Jacques ava muri bagenzi be atanga amakuru.

Ni mu gihe hari hashize iminsi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke humvikana urusaku rw’imbunda ariko abayikoresha bakaburirwa irengero.

Mpariza niwe warashishaga iyi mbunda iyo bajyaga kwiba.
Mpariza niwe warashishaga iyi mbunda iyo bajyaga kwiba.

Mpariza Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Nkanka mu Kagari ka Rugabano warashe amasasu menshi ashaka kwibisha iyo mbunda, avuga ko imigambi yo kujya kuzana iyo ntwaro bayigize ari bantu batatu bifuzaga kujya bayifashisha mu kwambura abaturage imitego ya Kaningini bakajya kuyigurisha dore ko igurwa amafaranga menshi, inshingano yari afite muri ako gatsiko ni ukuyikoresha kuko bagenzi be batari bazi kurasa nk’uko yabitangaje.

Nyirabayazana Bitwayiki Donath ari we wacuze imigambi yo kujya gushaka imbunda yo kwibisha imitego ya kaningini mu busanzwe itemewe mu burobyi hanyuma akabikangurira bagenzi be, avuga ko bumvaga batabona iyo mitego badakoresheje intwaro kuko ngo batekerezaga ko abo bazajya bajya kuyambura nabo baba bazifite ari nako guhita bajya inama z’ukuntu bayibona.

Bitwayiki ngo niwe wacuze umugambi wo gushaka imbunda bazajya bifashisha mu bujura.
Bitwayiki ngo niwe wacuze umugambi wo gushaka imbunda bazajya bifashisha mu bujura.

Ngo babwiye uwitwa Ntahomvukiye Emmanuel ajya kuyikodesha muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) kuko bamubonagamo ubwo bushobozi.

Ntahomvukiye avuga ko inama yo kujya kugura imbunda yayigiriwe na Bitwayiki aho yamubwiraga ko izabakiza ubukene kubera ibikorwa by’ubujura izajya ibafashamo bityo bakabasha kubona amafaranga.

Ibyo ngo nibyo byatumye ajya kuyishaka muri RDC aho avuga ko yayikodesheje n’umunyekongo ku madorari 100, nyuma yo kuyibona yayishikirije Bitwayiki kuko ariwe wari ufite uburyo bwo kuyigeza mu Rwanda.

Ntahomvukiye niwe batumye gukodesha imbunda muri RDC.
Ntahomvukiye niwe batumye gukodesha imbunda muri RDC.

Ako kanya ngo yahise ayishyira mu bwato ari nako yageze ku butaka bw’u Rwanda itangira gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arasaba abaturage kuba maso barinda ubusugire bw’igihugu cyabo batungira inzego z’umutekano agatoki abashaka kuwuhungabanya.

Twagiramungu yavuye muri bagenzi be atanga amakuru yatumye batabwa muri yombi.
Twagiramungu yavuye muri bagenzi be atanga amakuru yatumye batabwa muri yombi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka