Nyamasheke: Agiye gusaba gatanya nyuma yo gusanga umukunzi we atwite

Umusore witwa Kagabo Jacques utuye mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy’imyaka 25, aratangaza ko agiye gusaba gatanya nyuma y’uko yihakanye umukobwa bakundanaga bagiye kurushinga.

Kagabo avuga ko yabenze umukobwa yifuzaga kurongora ku munsi ubanziriza uwo bagombaga gusezeraniraho (ku itariki ya 21/11/2014 nibwo bagombaga kujya mu rusengero), nyuma y’uko ibizamini bya muganga byerekanaga ko uyu mukobwa atwite kandi atarigeze aryamana na we.

Mu itorero pantekoti mu Rwanda (ADEPR) babanza kupima umukobwa ugiye gushyingirwa ngo barebe niba adatwite. Ni nako byagenze ubwo Kagabo n’umugore we bari bamaze umwaka n’igice bakundana bafashe icyemezo cyo kujya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR i Kanjongo.

Kagabo avuga ko agiye gusaba gatanya nyuma yo gusanga uwo bashakaga kubana atwite inda itari iye.
Kagabo avuga ko agiye gusaba gatanya nyuma yo gusanga uwo bashakaga kubana atwite inda itari iye.

Mbere y’umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku itariki ya 20/11/2014, nibwo bagiye gupimwa na muganga ibizamini bigaragaza ko umukobwa atwite anatangaza ko inda atwite atari iy’uwo musore ubukwe buhita buhagarara gutyo.

Byasabye ko umukobwa yandika inyandiko yemeza ko inda atwite atari iy’umuhungu wari ugiye kumurongora ndetse imubwira ko abonye uburenganzira bwo kuba yakwishakira undi mukobwa.

Kagabo avuga ko byamubabaje cyane kuko yari yamaze gukoresha ibintu byose hasigaye ko ubukwe buba, agahita akorwa n’isoni.

Agira ati “byankoze ku mutima kuko ntari narigeze ndyamana na we habe na rimwe, ubwo byabaye ngombwa ko ibyo twari twateguye tubiha abantu barabyinywera ibindi tubyihera abantu kuko nta kundi byari kugenda nari nafashe icyemezo cyo kudakora ubukwe kandi n’itorero ritabyemera”.

Kagabo avuga ko yamaze kwegeranya dosiye yo kwaka gatanya nyuma yo guhemukirwa n’uwo mukobwa. Akomeza yemeza ko uyu mukobwa yavuze ko inda yayitewe na mubyara we ku buryo bwamugwiriye ko nawe atabikoze agambiriye kumuca inyuma.

Kagabo n’umugore we bari barasezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 26/08/2014.

Kigali today ntiyabashije kubona uyu mukobwa ngo agire icyo avuga kuko kuva ubukwe bwe bwazamo kidobya yahise akuraho terefoni ye ndetse bikaba bitazwi aho yaba aherereye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

umugore ni ubyara.ntacyaha kitababarirwa koko niba yaratunguwe.

sefas yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Uwo mukobwa arahashye pe. Ivangamutungo risesuye rigira ingaruka mbi cyane. Basore mumenye ubwenge.

Felicien yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

gupima abakobwa ni ivangura bitsina!! umuhungu se we bamupima iki? NI AKARENGANE!!! Ubuyobozi bw’Igihugu bwari bukwiriye kurenganura igitsina gore ;ibyo ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’amadini ndetse bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Birababaje kandi biratangaje kubona ntacyo ubuyobozi bukora mu gihugu nk’u RWANDA aho uburenganzira bw’igitsina gore buteye imbere!!

mukandekezi yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

uru rubanza ni urucabana, byihuse kugabura umutungo wa nyamusore mo kabiri. niba barasezeranye ivangamutugo, ubundi abaturage bakuze gusezerana ivangamutungo risesuye , ntibazi ibibi byaryo, abashizwe irangamimerere bajye babanza babigishe ibyiza n’ibibi biri mu masezerano uko ari 3.

mukamana edithe yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

uru rubanza ni urucabana, byihuse kugabura umutungo wa nyamusore mo kabiri. niba barasezeranye ivangamutugo, ubundi abaturage bakuze gusezerana ivangamutungo risesuye , ntibazi ibibi byaryo, abashizwe irangamimerere bajye babanza babigishe ibyiza n’ibibi biri mu masezerano uko ari 3.

mukamana edithe yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

uru rubanza ni urucabana, byihuse kugabura umutungo wa nyamusore mo kabiri. niba barasezeranye ivangamutugo, ubundi abaturage bakuze gusezerana ivangamutungo risesuye , ntibazi ibibi byaryo, abashizwe irangamimerere bajye babanza babigishe ibyiza n’ibibi biri mu masezerano uko ari 3.

mukamana edithe yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

ASYIIIII UMVA UBUSWA BWA ADPER!
UBWO SE KO NSHIMYE BAPIMA ABAKOBWA, ABAHUNGU BIGENDA BATE!
IRYO NI IHOHOTERWA MU YANDI!

Juan yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Sha uw’ubutaha uzabanze umusengere.Bigaragara nk’umu ADEPR ko wiyoboye kandi ab’ADEPR tubaziho kwerekwa n’ibitaraba!!!!!

Gatare yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Oh nshuti muvandimwe ihangane nukuri uwiteka agukomeze ubwo ntiyaruwawe uzabona undi kd ugukwiriye utazakubabaza ihangane ukomere.

alicia yanditse ku itariki ya: 13-12-2014  →  Musubize

Abandi baramukoranye nyine, ubwo ni ukwihangana. Atangiye gusenya kare. Ubwo niba bari barasezeranye ivangamutungo umukobwa ntagiye kubona kubyo umugabo yaruhiye , ndetse n’inzu kandi ntacyo yigeze amupimira, ahubwo yaragitegeje abandi! Kandi buriya wasanga iyo yamusabaga yaramwamaganiraga kure, amubwira ko Satani amuteye. Mana we! Ihangane sha, nta kundi uhombye arabyimenyera.

uk yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka