Haracyari ibibazo mu itangwa ry’amakuru mu nzego zinyuranye-ARJ

Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru (ARJ) ryamenyesheje Urwego rw’Umuvunyi hamwe n’urwego rushinzwe imiyoborere (RGB) ko n’ubwo hagiyeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, hakiri ikibazo cy’inzego zimwe na zimwe zititabira gusubiza umunyamakuru usabye kuvugana nazo.

Mu nama yabaye kuwa kane tariki 27/11/2014 yahuje abarebwa n’itegeko ryerekeye gutanga no guhabwa amakuru, Visi Perezida wa ARJ, Uwizeye Marie Louise yavuze ko bamaze kwakira ibirego by’abanyamakuru batandukanye bavuga ko hari inzego zikirimo kwanga kubaha amakuru, n’ubwo itegeko ryerekeye kubona amakuru rimaze hafi imyaka ibiri rigiyeho.

Uwizeye yagize ati “Inzego nyinshi ntiziritabira gutanga amakuru aho bamwe bakubwira ngo uzambaze ejo, abandi banga gusubiza umunyamakuru ubasabye ko bavugana nabo, abandi bati uvuge ibyo nakubwiye ariko ntuvuge ko ari jye”, ndetse akanemeza ko hari n’abitwaza ko hari amakuru amwe n’amwe atemerewe gutangazwa bakanga gusubiza umunyamakuru ubasabye ko bavugana.

Gerald Mbanda/RGB, Xavier Mbarubukeye/PS-Umuvunyi na Marie Louise Uwizeye, V/P ARJ mu kiganiro ku burenganzira ku kubona amakuru.
Gerald Mbanda/RGB, Xavier Mbarubukeye/PS-Umuvunyi na Marie Louise Uwizeye, V/P ARJ mu kiganiro ku burenganzira ku kubona amakuru.

Umunyamakuru wa Radiyo Flash, Clément Uwiringiyimana we yavuze ko hari icyahindutse; aho ngo mbere y’ishyirwaho ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru hari abaministiri benshi, abayobozi b’uturere n’abandi basubizaga umunyamakuru usabye kubavugisha ko bari mu nama, agategereza kugeza nimugoroba bataramusubiza; ariko ubu ngo bahita bagena ubasubiriza iyo batabyiteguye.

Ku rundi ruhande, abashinzwe kumenyekanisha amakuru mu nzego zitandukanye, nabo barasaba ko abanyamakuru bagira ikinyabupfura mu gusaba amakuru kuko ngo hari abarenga inzego cyangwa bagasaba amakuru ku gahato n’iterabwoba.

Kutamenya amakuru kw’abaturage ngo biratuma badatera imbere nk’uko inzego zitandukanye zabigarutseho.

Gerald Mbanda ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RGB yasabye abashinzwe gutanga amakuru mu nzego zinyuranye za Leta, ko bagomba kumenya ko gusabwa amakuru “atari imbunda umunyamakuru aba yabafatiyeho”.

Ati “Abayobozi bakomeje kwishyiramo ko abanyamakuru bavuga ibitagenda gusa, nyamara nabo (abanyamakuru) bagomba kuvuga ibyubaka, ibitagenda neza nabo bakagira uruhare mu kubigaragaza no kubikemura”.

Ibigo binyuranye byasabwe kurushaho gutanga amakuru nk'uko bisabwa.
Ibigo binyuranye byasabwe kurushaho gutanga amakuru nk’uko bisabwa.

Abanyamakuru ngo baba abavunyi bo kunganira Urwego rw’Umuvunyi, nk’uko Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi, Xavier Mbarubukeye yabivuze, bityo asaba ko hari ikigomba guhinduka kugira ngo inzego zose zumve ko zigomba gutanga amakuru, dore ko hari n’ibirego byagiye bigezwa mu Rwego rw’umuvunyi bimaze kugera kuri 11.

Mbarubukeye yagize ati “Abanyamakuru batubera abavunyi mu kugaragaza ingeso za ruswa n’akarengane, zikamaganwa; badufasha kwimakaza serivisi nziza kugira ngo barinde abaturage gusiragira no gutakaza ibyagombye kubatunga mu ngendo bakora bajya gusaba kurenganurwa; amakuru y’impitagihe, arimo kugenekereza no guhisha uwayatanze, afite inenge”.

Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi atangazwa n’uko inzego zishinzwe umutekano ari zo zakangukiye gutanga amakuru nyamara ari zo zirekurirwa kudapfa kuvuga amakuru y’ibyo zikora.

Itegeko ryerekeye gutanga amakuru hamwe n’Iteka rya Minisitiri bivuga ko amakuru ajyanye n’amabanga y’igihugu, ajyanye n’umutekano, ashobora kubangamira imikorere y’ubutabera, amabanga y’ubucuruzi ndetse n’amakuru ajyanye n’ubuzima bwite bw’umuntu, atemerewe gutangazwa.

Iryo tegeko ryo muri Gashyantare mu mwaka wa 2013, riteganya kandi ko iyo ushinzwe gutanga amakuru mu rwego runaka rwa Leta cyangwa urw’abikorera atabashije kuboneka ngo asubize umunyamakuru, undi mukozi uwo ari wese w’icyo kigo ufite ubumenyi kuri ayo makuru, agomba guhita ayatangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka