Rutsiro: Hatowe umurambo w’umugabo mu kivu bayoberwa icyamwishe

Abantu basanze umurambo w’umugabo mu kiyaga cya Kivu ariko kugeza na n’ubu ntiharamenyekana icyamwishe.

Hari mu masaha ya saa tanu zo kuwa gatatu tariki ya 26/11/2014, ubwo abantu babonaga umurambo w’uyu mugabo witwa Kwitonda Jean Bosco yavutse mu mwaka wa 1978 bawusanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu amazi yamuzanye i musozi, mu Murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi.

Kugeza ubu nta muntu n’umwe wabashije kumenya icyamwishe gusa nk’uko umuyobozi w’umurenge akomoka mo wa Gihango mu karere ka Rutsiro, Jules Niyorurema abivuga, uyu mugabo ngo ashobora kuba yiyahuye dore ko ngo yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati “kugeza na n’ubu natwe ntituramenya icyamwishe gusa umurambo we abaturage bawusanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, ariko bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko ngo yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe”.

Uyu mugabo ngo yavuye mu rugo mu muryango yabagamo acumbitse kuwa kabiri agenda atavuze aho agiye, nk’uko Nsanzabera Félicien wari umucumbikiye yabibwiye ubuyobozi.

Ikindi uyu mugabo wari umucumbikiye yatangarije ubuyobozi ngo yakundaga guterwa n’amadayimoni rimwe na rimwe.

Umurambo we ubu uri mu bitaro bikuru bya Kibuye ngo abaganga bemeze neza icyamuhitanye.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka