Cyanzarwe: Abaturage bagorwa no kubona aho bashyingura

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona aho bashyingura abantu bitabye Imana kubera imiturire yabo.

Imiryango yimuwe ku musozi wa Rubavu na Gishwati yajyanywe gutuzwa mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Busigari bavuga ko bahawe ibibanza bito ku buryo iyo hagize uwitaba Imana kubona aho bamushyingura ari ikibazo, mu gihe ubuyobozi bw’akarere butigeze buteganya amarimbi rusange.

Kugira ngo babone aho bashyingura bibasaba gukora ingendo ndende.
Kugira ngo babone aho bashyingura bibasaba gukora ingendo ndende.

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari bavuga ko iyo umuntu apfuye bamushyingura mu ngo zabo nyamara ngo mu ngo naho guturwa si aho gushyingurwa. Kuva muri 2010 aba baturage bimurwa muri Gishwati no ku musozi wa Rubavu iki kibazo cyaragaragajwe ariko ntikirabonerwa igisubizo.

Abaturage bavuga ko kuba batabonerwa irimbi bibavuna, kuko bakora ibirometero byinshi kugira ngo bashobore gushyingura ababo mu irimbi rya Karundo riri mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Mbugangari, bakavuga ko bemera gukora izi ngendo kuko aho batuye n’ubwo ari hato ngo iyo bacukuye basangamo urutare bakabura aho bashyingura.

Abatuye Busigari bavuga ko ubutaka bafite ari urutare kubona imva bigoye.
Abatuye Busigari bavuga ko ubutaka bafite ari urutare kubona imva bigoye.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko ikibazo cyaho gushyingura gihari ariko kirimo gushakirwa igisubizo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka