Rubavu: Abagura imitungo y’abatishoboye bahawe na Leta bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko bitemewe kugura imitungo y’abatishoboye bahawe na leta cyangwa inyubako zubakiwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko uzajya abigura azajya abyamburwa bigasubizwa uwabihawe.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan ubwo yasuraga umurenge wa Bugeshi wegeranye na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yatangarije abaturage ko bagiye kugezwaho Imbabura za Rondereza zibafasha kurondereza ibicanwa, ariko avuga ko abazazigurisha bazajya bakurikiranwa hamwe n’abaziguze bakazamburwa.

Bahame arihanangiriza abagura imitungo yahawe abatishoboye.
Bahame arihanangiriza abagura imitungo yahawe abatishoboye.

Bahame avuga ko ikibazo cyo kugurisha imitungo y’abatishoboye mu karere ka Rubavu kihaboneka harimo abasubijwe inyuma n’amateka bagurisha inyubako bahawe, abimuwe Gishwati bagurisha ubutaka bahawe kimwe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bubakiwe inzu bakazigurisha kandi ngo bitemewe.

Ati “ntitwakwemera ko leta mu bushobozi buke ishakira ibyiza umuturage ayice inyuma abigurishe kandi adafite ahandi ho gukura. Iyo umuturage ahawe inka muri gahunda ya Girinka haba hategerejwe ko nawe azitura hagatuzwa abandi, ariko agurishije ugomba gutuzwa ntaba agitujwe”.

Bahame avuga ko ubuyobozi bw’imirenge bugiye guhagurukira abagura imitungo igenerwa abatishoboye, mu murenge wa Cyanzarwe bikaba biteganyijwe ko umuturage waguze ubutaka bw’utishoboye amuhenze akubakamo inzu rwihishwa azayisenyeshwa agasubiza ubutaka uwo baguze.

Ikibazo cyo kugurisha imitungo leta cyangwa abafatanyabikorwa ba Leta bagenera abaturage batishoboye kiboneka mu kugurisha inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka, Imbabura za Rondereza, ubutaka n’inzu zubakirwa abatishoboye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka