Mu cyumweru kimwe abagore 9 bafashwe bajya Kongo banyuze inzira zitemewe

Mu gihe abanyarwanda bamwe bajya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bagashimutwa bamwe mu baturage bakomeje gushaka kujyayo baciye inzira zitemewe. Igikomeje gutera amakenga ni uburyo abagore n’abakobwa bakiri bato aribo bakunze gufatirwa mu nzira zitemewe bashaka kujya Kongo aho bavuga ko baba bagiye gusura abarwanyi ba FDLR.

Kuva tariki ya 16/11/2014 abagore 9 bamaze gutabwa muri yombi bashaka kwambuka bajya Kongo ahitwa Kibumba banyuze mu Murenge wa Bugeshi bagatangirwa n’abahatuye bagashyikirizwa inzego z’umutekano zibasubiza mu miryago yabo.

Bamwe mu bagore bafashwe harimo n’abasanzwe bafite akazi ko kujyana abagore n’abakobwa muri Kongo aho bavuga ko bagiye kubashakira akazi n’abagabo, nyamara ngo ni uburyo bwo kubajyana muri FDLR aho bajyanwa mu bikorwa byo gucuruza no kwikorera amakara abandi bagaterwa inda bakagaruka mu Rwanda.

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bagira uruhare mu gufata abaturage bajya kongo baciye mu nzira zitemewe.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bagira uruhare mu gufata abaturage bajya kongo baciye mu nzira zitemewe.

Mu nama y’umutekano yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’imirenge igize akarere ka Rubavu basuzuma uko umutekano uhagaze tariki 21/11/2014, byagaragajwe ko uretse abagore bambuka baciye mu nzira zitemewe bagana muri Kongo hari n’abaturage bambutsa inka, cyakora ingamba zafashwe akaba ari ukuzihagarika no kuzica amande.

Zimwe mu ngaruka zigaragazwa no guca mu nzira zitemwe ku baturage bajya Kongo ni ihohoterwa n’ishimutwa rikorerwa abanyarwanda bagiye ku buryo butazwi, kuva mu kwezi kwa Ukwakira 2014 abanyarwanda 10 bakaba baragarutse mu Rwanda bavuye Kongo aho bari bafungiye mu magereza, nyamara imiryango yabo mu Rwanda yarababuriye irengero.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko butabuza umuntu kujya aho ashaka ariko ngo ni byiza ko baca ku mipaka izwi kandi bafite n’ibyangombwa kugira ngo nibagira n’ikibazo bashobore gukurikiranwa.

Ikibazo cy’abagore bajya gushaka abagabo muri FDLR si ubwa mbere kivuzwe kuko Gen Mubarakh Muganga yigeze kukivugaho muri 2013 asaba abagore bafite abagabo muri FDLR gutaha aho kujya kubasanga mu ishyamba aho bashobora guhura n’ibibazo bakaba babura ubuzima bwabo mu gihe abaje mu Rwanda bafatwa neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bifite icyo bivuze kuko Fdlr IZABASHYIRA mu nkambi kisangani ivuge ko ari abarwanyi bashyize intwaro hasi kdi abandi basigaye mu mashyamba ngo bakomeze bategure guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu,bamenye bajyayo cg batajyayo bajya kwiteza inda babyara, inkoni yabakubise ntaho yagiye duhora tuyigorora, tuyisiga amavuta ihora inoze kuburyo uwo ikubise ntivunika,abajya uganda ngo bagiye gukora mu makawa no kwiga byose turabizi aho fdlr iri hose turahazi kuko twahavukiye tukahakurira,inzira zose turazibarusha nubu turabareba,tuzajya kubazana isaha nigera.agapfA KABURIWE ni.....

nfuranzima yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka