Nyamagabe: Umukecuru wakubiswe n’umuyobozi w’akagari arasaba indishyi

Umukecuru witwa Ziripa Nyiramakuba wakubiswe n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Mugano, Akarere ka Nyamagabe witwa Bosco Harerimana, arasaba kurenganurwa akishyurwa amafaranga y’indishyi yemerewe.

Aya mafaranga Nyiramakuba yifuza ko yakwishyurwa na Harerimana ni ayo umwanzuro w’urubanza wemeje urukiko rumaze kumuhamya icyaha cyo gukubita.
Uyu mukecuru Nyiramakuba avuga ko Harerimana yamukubise amuziza ko amwishyuza amafaranga y’ubukode bw’inzu y’uyu mukecuru yari acumbitsemo.

Yagize ati “naramubajije nti ese ko watinze kumpa amafaranga y’ubukode bw’inzu? Ati nzayaguha mvuye guhembwa, maze tunandikirane inyandiko y’uko mbaye muri iyi nzu, igihe ahindukiriye nimugoroba ansanga mu nzu ancira mu maso afata umusaya ankubita ku nzu, ansohora mu nzu arankubita ndataka abaturage bari aha ku kabari barahuruye”.

Nyiramakuba arasaba kurenganurwa agahabwa indishyi yemerewe nyuma yo gukubitwa n'umuyobozi w'akagari.
Nyiramakuba arasaba kurenganurwa agahabwa indishyi yemerewe nyuma yo gukubitwa n’umuyobozi w’akagari.

Harerimana we avuga ko impamvu atamwishyura iyi ndishyi ari uko yajuriye atemera imikirize y’urubanza bitewe n’uko n’ubundi yari yishyuye amafaranga ibihumbi ijana yo kwiyunga n’uyu mukecuru.

Yagize ati “ntegereje ko i Nyamagabe (ku rukiko rwisumbuye) baduha umunsi wo kugira ngo tuburane kuko nanjye ntago nishimiye iyo imikirize, nkareba ko bangabanyiriza kuko ibihumbi 300 banciye kongeraho ibihumbi 100 nari natanze kandi yari yemeye n’ubwiyunge n’abaturage baradusinyiye”.

Uyu mukecuru nyuma yo gukubitwa yajyanywe ku bitaro bikuru bya Kaduha ubundi yimurirwa mu bitaro bya kaminuza i Huye aho yamaze imyaka ibiri arwaye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubera inyifato mbi ahubwo baguce n’ayandi arenze ayo uvuga!!! Bakuncire 500 000 frws, gira vuba se!

Direct yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka