Intumwa ya PaPa irasaba urubyiruko kuba umusemburo w’amahoro

Ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko rwo mu idini ya Gaturika, kuri uyu wa 20/11/2014, intumwa ya papa mu Rwanda, Francis Russo Ruciano, yahaye ubutumwa urubyiruko bwo kuba umusemuro w’amahoro.

Intumwa ya papa yasabye urubyiruko rusaga 2500 ruturutse mu Rwanda, Burundi, Uganda na Kenya rwitabiriye iri huriro riri kubera mu karere ka Gicumbi kuba umusemburo w’amahoro ku isi basakaza ubutumwa bwiza aribyo bizatuma isi irushaho kuba nziza.

Intumwa ya papa mu Rwanda Russo Ruciano atura igitambo cya Missa muri katedarare ya Byumba.
Intumwa ya papa mu Rwanda Russo Ruciano atura igitambo cya Missa muri katedarare ya Byumba.

Yavuze ko yishimiye kuba ari hamwe n’urubyiruko mu karere ka Gicumbi basengera hamwe basabira isi amahoro. Ati “Ndishimye kuba turi hamwe namwe nk’urubyiruko dusengera hamwe dusaba Imana ngo iduhe amahoro”.

Yabwiye urubyiruko ko Kiriziya Gatorika ibakeneye kandi ko nk’urubyiruko bafatanyije hagerwa kuri byinshi birimo kubaka amahoro arambye ku isi no mu mitima y’abatuye isi.

Imbaga y'abakirisitu yari yuzuye kiriziya.
Imbaga y’abakirisitu yari yuzuye kiriziya.

Guhura k’urubyiruko buri mwaka ngo ni uburyo bwo kwegerana by’umwihariko hegerwa abakene nk’uko bihura n’insanganyamatsiko igira iti “Hahirwa abakene ku mutima kuko ingoma y’ijuru ari iyabo”.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iri huriro bavuga ko bibafasha kuko inyigisho bahabwa zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko Nininahazweho Rose waturutse muri Dioseze ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi abivuga.

Avuga ko inyigisho bakura muri iri huriro ry’urubyiruko zibafasha kumenya uburyo bitwara mu buzima bwo hanze kuko usanga n’ubundi babakangurira kuboneza imitima yabo.

Yatanze ubutumwa kandi ku rubyiruko rwo mu bihugu by’u Rwanda ndetse n’u Burundi gushaka amahoro bagasenyera umugozi umwe bashaka amahoro gusa.

Abasaserodoti bari bitabiriye uyu muhango.
Abasaserodoti bari bitabiriye uyu muhango.

Mugiraneza Theoneste ni umwe mu rubyiruko Gaturika witabiriye iri huriro ryo ku nshuro ya 13 mu Rwanda kuri we ngo inyigisho ahakura ngo yizeye ko bizamufasha mu myizerere ye ndetse no mu buzima busanzwe babamo bwa buri munsi.

Ngo mu buryo bwa Roho usanga bagenda bafashanya umwe aha ubuhamya mugenzi we ku kintu runaka kimukomereye bigafasha undi kwiyakira no kumenya uburyo abasha gukemuramo ikibazo cyari kimugoye.

Ku bijyanye n’imibereho isanzwe ngo hari ikiganiro bazahabwa n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta kizabashishikariza kwihangira imirimo ndetse bakamenya no kwiteza imbere. Ibyo byose ngo bazabigira impamba nk’urubyiruko kandi bizeye ko bizabagirira akamaro mubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abaririmbyi barimo babyina.
Abaririmbyi barimo babyina.

Uhagarariye urubyiruko rwa Diyoseze ya Byumba, Ndaribitse Etienne, avuga ko intego y’iri huriro ari uguhuza urubyiruko rw’amadiyoseze yose yo mu Rwanda kugirango bisuzume mu kwemera kwabo ndetse banaganire kuri gahunda zabafasha kwiteza imbere.

Muri iri huriro kandi urubyiruko ruzahabwa inyigisho ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo izubaka urubyiruko mu buryo bwa Roho no mu buzima busanzwe. Baka bahereye kunyigisho zo kububaka mu buryo bwa Roho bigishwa ijambo ry’Imana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukwiye kubaha IMANA n’amategeko yayo

Emmy yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka