Ubufaransa: Yigize umunyamakuru kugira ngo arebe ibirori by’aba stars arabifungirwa

Mu gihugu cy’Ubufaransa, umugabo ufite imyaka 55 yigize umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa France Culture, kugira ngo akurikirane amaserukiramuco cyangwa amarushanwa y’indirimbo gakondo zishingiye ku muco muri icyo gihugu.

Nyuma yo gufatwa urukiko rwasubitse gutangaza igifungo azahanishwa kugeza kuwa 4 Kamena 2015. Uyu mugabo ariko akaba yaciwe amande ahwanye n’amayero 2000 y’uko yiyitiriye umwuga utari uwe, ndetse n’andi 500 y’urubanza agomba kwishyura urukiko.

Urukiko rukaba rwanatangaje ko uyu mugabo ashobora kutazafungwa ahubwo agacibwa andi mafaranga. Uyu mugabo yavumbuwe ko atari umunyamakuru ubwo yari mu birori nkibyo ahitwa Lorient muri Gicurasi 2010.

Ntiyatinyaga kwegera ibihangange akabyaka amakuru.
Ntiyatinyaga kwegera ibihangange akabyaka amakuru.

Uyu mugabo ngo akaba yari amaze imyaka yaka amafaranga abategura iserukiramuco ndetse akanaba muri hoteri y’urwego rwo hejuru nayo yishyurirwaga yiyita umunyamakuru.

Mu ba stars (cyangwa ibimenywabose) byatumye uyu mugabo akora ayo makosa, ngo harimo abazwi cyane nka Alain Souchon, Laurent Voulzy, Julien Clerc na Maxime Le Forestier, nkuko yabitangarije urukiko ngo akaba atari kubona ukundi kuntu azabakurikirana imbona nkubone, maze yigira umunyamakuru.

Uyu mugabo ngo yafataga indirimbo ndetse akanabaza abantu batandukanye (interviews), maze akabijyana aho yabaga ari akabyumva yabihaga akabibika, kandi ngo byamugwaga neza; nk’uko tubikesha Le Point.fr.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka