Rusizi: Nyuma yo gukekwaho amarozi yaburiwe irengero none ubuyobozi burasabwa kumushaka

Hashize ukwezi kose umuturage witwa Ntamuturano Reverien wo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yaraburiwe irengero we n’urugo rwe rwose, intandaro yo kubura kw’abo baturage ngo ni uko uwo mugabo yahigwaga n’abaturage bashaka kumwica bamuziza ko abaroga akabateza inzuki zikabakura mu mirima bagiye guhinga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Sibomana Placide avuga ko abaturage bateye urwo rugo kuwa 06/10/2014 bashaka kwivugana Ntamuturano kubw’amahirwe akabanyura mu myanya y’intoki agahungira ku murenge.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko yageregeje kubuza abaturage guhiga mugenzi wabo ariko bakamusubiza ko nagaruka mu rugo bamwica.

Nyuma yo gukomeza kubura umutekano uyu mugabo yahise ahunga ubuyobozi bugerageza kumushakisha buramubura, icyakora ngo hari amakuru avuga ko uwo muturage yahungiye mu murenge wa Bugarama ariko umuyobozi waho Nduwayo Viateur avuga ko atigeze amubona.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Butare gushakisha uwo muturage wameneshejwe na bagenzi be akaboneka mu gihe kitarenze icyumweru kugira ngo asubizwe mubye kuko ashobora kuba yarahohotewe.

Yavuze kandi ko abayobozi badakwiye kujya bavuga ko babuze abaturage bayobora kubera kubuzwa umutekano na bagenzi babo kuko bikomeje gutyo byahinduka ingeso.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu baturage, umuyobozi w’akarere yasabye ko mu gihe habonetse ibibazo bikomeye biwuhungabanya bazajya bakoresha inama z’abaturage bagasobanurirwa impamvu yabiteye byaba ari ngombwa bikamaganywa kugira ngo ababikoze babicikeho bityo bibere n’abandi urugero rwo kwirinda amakosa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NONESE ABOBANA BA YESU BABAHE?

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka