Rusizi: Imirimo yo kwagura uruganda rwa CIMERWA iri hafi kurangira

Mu gihe kitarenze amezi atanu imirimo yo kwagura uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruri mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza iraba ishojwe. Gahunda yo kwagura uruganda rwa Cimerwa igamije kurwongerera ubushobozi ku buryo ruzajya rukora sima igera kuri toni ibihumbi 600 mu gihe rwakoraga toni ibihumbi 100 gusa mu mwaka.

Rutaganda Juvénal, umukozi ushinzwe ibikorwa byo gukora Sima muri urwo ruganda, avuga ko CIMERWA yakoreshaga ikoranabuhanga ritagezweho mu gukora Sima bigatuma haboneka umusaruro muke udahagije ku bawukeneye bose ndetse bigatuma n’ibiciro byayo bijya hejuru.

Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo kubaka urundi ruganda runini rufite ikoranabuhanga rihanitse ku buryo ruzajya rubasha gukora sima nziza kandi ihaza u Rwanda hagasagurirwa n’amasoko yo mu bihugu byo hanze.

uruganda rwa CIMERWA ruri kwagurwa kugira ngo rubashe gutanga umusaruro uhagije.
uruganda rwa CIMERWA ruri kwagurwa kugira ngo rubashe gutanga umusaruro uhagije.

Mu gihe uru ruganda rwa CIMERWA rwitezweho umusaruro wikubye inshuro nyinshi uwo rwatangaga, abaturage baruturiye baribaza aho amabuye yifashishwa mu gukora Sima azava bikabayobera kuko ngo babona aho yacukurwaga mu misozi batuyemo yarangiye, icyakora ubuyobozi bw’uruganda ngo bwababwiye ko buri gutekereza iyindi nzira yo gushaka ahazava amabuye.

Rutaganda avuga ko kubera ko baguye uruganda bari no gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse kugira ngo barebe ahandi hazava amabuye bifashisha mu gukora sima mu gihe uruganda rushya rutaratangira gukora, kuko bigaragara ko aho bacukura ari kugenda arangira icyakora ngo si igikorwa kibatunguye kuko mu nyigo zo gutangiza umushinga ibyo byose biba byaratekerejweho.

Imirimo yo kurwagura irarangira mu mezi atanu ari imbere.
Imirimo yo kurwagura irarangira mu mezi atanu ari imbere.

Mu murenge wa Muganza niho hubatswe uruganda rwa Cimerwa bitewe n’uko ariho hagaragara amabuye yo gukoramo Sima. Uru ruganda rwubatswe mu mwaka wa 1984 ubwo rwubakwaga abahanga mu bushakashatsi bari bagaragaje ko muri uwo murenge hashobora kuboneka amabuye ahagije yakora nibura mu myaka 100 isanga.

Abanyarwanda bakenera nibura toni ibihumbi 400 ku mwaka izindi zisigaye zikazasagurirwa amasoko yo mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka