Ibi babitangaje nyuma yuko umuryango w’Abanyarwanda bize mu Buyapani bafatanyije n’Abayapani bari mu Rwanda basabanye n’Abanyakinigi tariki 10/10/2014 bakabamurikira ibijyanye n’umuco wabo.
Rwema Anicet uyobora umuryango w’Abanyarwanda bize mu Buyapani avuga ko bashinze uyu muryango muri 2004 bagamije gusangiza abandi Banyarwanda ubumenyi bakuye muri icyo gihugu.
Rwema agira ati: “Twasanze atari ngombwa kwihererana ubwenge twungutse, duhitamo guhuza ibyo twize n’ubuzima buri mu gihugu cyacu ari na ko dutanga umusanzu mu kucyubaka”.
Abanyarwanda bize mu Buyapani bagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bakoresha ubumenyi n’ubuhanga mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera. Rwema atanga urugero ko ubu nko mu Karere ka Musanze barimo gukangurira abaturage kwakira neza bamukerarugendo basura ibirunga.
Uyu muryango umaze imyaka 10 wakanguriye Abanyarwanda kandi kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo barwanya isuri, ikindi wubatse amashuri n’ibiraro muri Kigali; nk’uko umuyobozi w’uwo muryango uhuza abanyarwanda bize mu Buyapani yakomeje abitangariza Kigali Today.
Tomio Sakamoto, umujyanama muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda na we witabiriye uyu muhango atangaza ko umubano w’ibihugu byombi utagomba guhera hagati y’ibihugu ugomba no kugera no ku baturage bo hasi.
Ashimangira ko umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi uzakomeza batera inkunga imishinga y’iterambere itandukanye cyane cyane n’umuco w’ibihugu byombi.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bungukiye byinshi ku muco w’Abayapani nko gusangirira hamwe ndetse no kubaha abantu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye rwose ko abanyarwanda n’abayapani kuko burya n’amateka ajya kuba amwe, birakwiye rero , dore ko ari igihugu kigihangange kimaz kugera kuri byinshi twakigiraho