Gicumbi: Active yateye inkunga abana b’imfubyi n’abatishoboye
Abahanzi bibumbiye mu itsinda “Active” ku bufatanye n’itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future, kuri uyu wa 25/10/2014 bashyikirije inkunga abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse banasana amazu 3 aho bayasize irangi bakanayatera umucanga na sima.
Aba bahanzi kandi banishyuriye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza abana bagera ku 106.
Aba bana ubusanzwe bagizwe n’abana bahoze mu muhanda basubijwe mu muryango ndetse n’abandi bana b’imfubyi n’abafite ababyeyi batishoboye, bakaba bahabwa amafunguro ya saa sita n’itorero peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR), paruwasi ya Gicumbi, nimugoroba bakajya mu miryango aho bamwe bashobora kuburara bitewe n’amikoro y’imiryango yabo.
Olivis umwe mu basore batatu bagize Active yagize ati “Mu gihe gito tumaze twifuje gutera inkunga abana b’impfubyi kuko twari twarumvise ko bamwe muri bano bana bagaburirwa rimwe ku munsi n’itorero rya EPR Gicumbi, abenshi ni imfubyi, abandi ni abahoze ari inzererezi bakomoka mu miryango itifashije”.
Nahimana Serge, umutoza mu Nganzo Ngari avuga ko bifatanyije n’itsinda Active kuko mu muco wabo basanzwe baragwa n’urukundo, kandi ngo bikaba ari ngombwa gufasha imfubyi.
Akomeza atanga ubutumwa bwo kugira urukundo, ishyaka n’ubutwari kuko aribyo byakubaka umuryango nyarwanda.
Umwe mu bana bafashijwe witwa Iradukunda Frolien avuga ko inkunga bahawe igiye kugira icyo ihindura mu mibereho yabo.
Ati “twari tubayeho mu buzima butari bwiza ariko tugiye kujya turya kabiri byibura ku munsi”.
Ikindi ngo bibaye urufunguzo kuko n’abandi baterankunga bazaboneraho kujya babafasha mu buzima barimo butari bwiza cyane.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite urubyiruko, umuco na siporo mu nshingano, Rwirangira Diodore avuga ko igikorwa nk’icyo ari ntagereranywa kandi ko kizafasha abo bana kubaho neza.
Ati “Turashima Active n’abandi bafatanyije gutegura iki gikorwa kuko inkunga batanze ari nini cyane ndetse ko byerekana ubufatanye mu muryango nyarwanda”.
Dereck, Olivis na Tizzo bagize itsinda rya Active nibo bateguye iki gikorwa cyo gufasha abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi baka baracyise “Active Charity”.
EPR ifasha abana 345 mu buryo bunyuranye ariko abahabwa amafunguro ya saa sita buri munsi bagera kuri 69.
Andi mafoto y’ubufasha Active n’abo bafatanyije bahaye abana batishoboye:
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Active yakoze igikorwa cyiza cyogufasha abana batishoboye