Kamonyi: Mu gishanga cya Bishenyi hateye udusimba twangiza Soya

Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi, abahinga mu gishanga cya Bishenyi gihuza imirenge ya Runda na Rugarika bateye imbuto ya Soya; hatangiye kugaragaramo udusimba tumeze nk’iminyorogoto bita “mukondo w’inyana” cyangwa “mille pattes”; turi kwangiza imbuto yatewe mu mirima.

Habyarabatuma Phocas, Perezida wa Koperative “Ubumwe” ihuje abahinzi b’igishanga cya Bishenyi, atangaza ko ubu burwayi bwagaragaye nyuma y’icyumweru bashyize imbuto ya mbere mu butaka kuko batangiye igihembwe cy’ihinga tariki 01/10/2014.

Ngo babanje kwibaza impamvu imbuto bateye itamera maze bakeka ko ari imbuto mbi cyangwa ko ari ikibazo cy’izuba ryavuye nyuma yo gutera iyo mbuto. Bamwe muri bo bongeye guteramo indi Soya ariko nayo yanga kumera; niko kuyitaburura ngo barebe ikibazo yagize maze basanga ari utwo dusimba turya Intete za Soya cyangwa uruti rwa Soya yatangiye kumera.

Utu dusimba twugarije abahinzi mu gishanga cya Bishenyi.
Utu dusimba twugarije abahinzi mu gishanga cya Bishenyi.

Iki kibazo koperative yakimenyesheje ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), maze tariki 23/10/2014, abakozi b’iki kigo baza kwirebera iby’utwo dusimba. Uzayisenga Berancille, umukozi muri RAB, mu ishami rishinzwe kurwanya indwara ndetse n’ibyonnyi mu bihingwa, atangaza ko utu dusimba dusanzwe tugaragara ariko tukaba twinshi iyo habaye ihinduka ry’ikirere.

Muri iki gishanga ngo tugaragara nk’icyorezo kuko ari twinshi mu butaka, ku bw’iyo mpamvu akaba aha inama aba bahinzi zo kudutoragura no gusimbuza Soya igihingwa cy’ibishyimbo, ariko mbere yo kubitera bakabanza kubihungira.

RAB yasuye abahinzi ngo irebe uko utu ikibazo giteye n'uko utu dusimba twarwanywa.
RAB yasuye abahinzi ngo irebe uko utu ikibazo giteye n’uko utu dusimba twarwanywa.

Muri gishanga cya Bishenyi ngo abahinzi bari bashyizemo toni 2 n’ibiro 950 z’imbuto ya Soya, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumb 239, RAB ikaba yabemereye kubaha imbuto y’ibishyimbo ingana na Toni imwe n’igice inabaha umuti wo kwica utwo dusimba nyuma yo kudutoragura.

Mu minsi ishize udusimba nk’utwo twari twagaragaye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu igihingwa cy’ibirayi, Uzayisenga avuga ko twakuwe mu mirima no kudutoragura no gutera umuti.

Abahinzi bagiriwe inama yo kudutoragura mu murima.
Abahinzi bagiriwe inama yo kudutoragura mu murima.
Iki gishanga cyibasiwe n'udusimba cyatewemo imbuto ya Soya ifite agaciro k'amafaranga asaga miliyoni n'ibihumbi 200.
Iki gishanga cyibasiwe n’udusimba cyatewemo imbuto ya Soya ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 200.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka