Huye: Bakusanya amata bagurisha, bakanayahaho abana bafite imirire mibi

Ikusanyirizo ry’amata ry’i Rusatira “Agira gitereka” ry’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye, rigurisha amata riba ryakusanyije, ariko rikanagenera abana barangwa n’imirire mibi amata yo kunywa.

Faustine Sine, umucungamutungo w’iri kusanyirizo, ari na we ukurikirana umunsi ku munsi imikorere yaryo, avuga ko abana baha amata baturuka mu miryango 5 ikennye cyane yo mu Kagari ka Kiruhura ho mu murenge wa Rusatira, bonyine.

Iki gikorwa ngo bagitangiye tariki 1/5/2014, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri iri kusanyirizo ritangiye kwakira amata.

Ngo aba bana ntibiyongeraga, ariko aho ikusanyirizo ry'amata "Agira gitereka" ritangiriye kubaha amata, ngo bamerewe neza.
Ngo aba bana ntibiyongeraga, ariko aho ikusanyirizo ry’amata "Agira gitereka" ritangiriye kubaha amata, ngo bamerewe neza.

Aba bana ngo barangwaga n’uko batiyongeraga, ahubwo ibiro byabo bikaba byarasubiraga inyuma. Kandi ngo si bo bonyine bari bafite iki kibazo, ahubwo ngo ni uko ari bo bangana n’ubushobozi iri kusanyirizo rifite.

Aba bana rero, ngo buri munsi baza kuri iri kusanyirizo bagahabwa amata, asigaye kuri litiro bagenerwa buri munsi ababyeyi bababo bakayabatahanira, bakayanywera mu rugo.

Na none kandi, ngo iri kusanyirizo ryita ku bana barangwaga no kutiyongera, ntirirebe abafite ikibazo cya bwaki kuko bo bitabwaho n’ikigo nderabuzima cya Rusatira.

Iri kusanyirizo riranateganya kuzajya ryakira n’abandi bana bafite ikibazo nk’iki bo mu murenge wose wa Rusatira, hamwe n’abo mu mirenge ya Kinazi, Rwaniro, Ruhashya na Kigoma, naho ho mu Karere ka Huye.

Ikusanyirizo ry'amata 'Agira gitereka". Aha ryari ryasuwe n'abayobozi.
Ikusanyirizo ry’amata ’Agira gitereka". Aha ryari ryasuwe n’abayobozi.

Ubu ngo bari gushakisha inkunga zababashisha kugera kuri iki gikorwa. Ngo umunsi abaterankunga babonetse bazahita batangira.

Icyo gihe kandi ngo ntabwo abana bose bazajya baza kunywera amata kuri iri kusanyirizo. Sine ati “tuzajya dukorana n’abajyanama b’ubuzima b’utugari abana babamo: tuzajya dusaba abakamyi dukorana kubaha amata, bayateke, abana bayanywere imbere yabo, hanyuma asigaye bayatahane nk’uko tubigenza na hano.”

Icyo gihe ngo ikusanyirizo rizajya rikurikirana uko aba bajyanama b’ubuzima bakora iki gikorwa.

Bakira amata makeya ugereranyije n’ayo bakwiye kwakira

Ikusanyirizo ry’amata “Agira gitereka” ry’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 10 by’amata ku munsi, ariko muri iki gihe ngo babasha kubona litiro ibihumbi bitatu gusa. Icyakora ngo mu gihe hariho imvura ihagije babasha kubona litiro ibihumbi bitanu.

Ikusanyirizo ry'amata 'Agira gitereka" rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 10 ku munsi, ariko ngo muri iyi minsi bakira ibihumbi 3.
Ikusanyirizo ry’amata ’Agira gitereka" rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 10 ku munsi, ariko ngo muri iyi minsi bakira ibihumbi 3.

Aya mata aturuka mu turere twa Huye, Nyanza na Nyamagabe, ariko aba makeya bitewe n’uko hari n’abandi bakora umwuga wo gutunganya amata no kuyacuruza muri aka gace bakoreramo.

Abakiriya babo b’imena ngo ni inganda Inyange na Nyabisindu zitunganya amata ndetse n’ibiyakomokaho.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka