Urubyiruko rurasaba ko BBC yasaba imbabazi Abanyarwanda n’imikoranire yayo n’u Rwanda igahagarara

Urubyiruko rwiga muri za kaminuza rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye y’urubyiruko mu gihugu, rurasaba inteko ishinga amategeko gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika imikoranire yari ifitanye na BBC ikanotsa igitutu inteko y’u Bwongereza igasaba iki gitangazamkuru gusaba imbabazi kubera filime iherutse gutambutsa.

Ibi babitangarije mu ntego ishingamategeko kuri uyu wa gatatu tariki 22/10/2014, ubwo bari bamaze gukora urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru cya BBC kubera filimi giherutse gutangaza ku Rwanda bavuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye urugendo bari bafite ibyapa biriho amagambo yamagana BBC.
Abitabiriye urugendo bari bafite ibyapa biriho amagambo yamagana BBC.

Jean de Dieu Milindi, umwe mu bateguye uru rugendo rwo kwamagana, yatangaje ko biyambaje inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagira ngo bayisabe ko yakorana n’iy’u Bwongereza bigashyira igitutu kuri BBC igasaba imbabazi kandi ikanasenya iyo filime yatangiye gukwirakwizwa.

Yagize ati “Twaje aha ngaha mu rwego rwo guhakana no kwanga filime yakozwe na BBC yise Rwanda Untold story. Ntago BBC ari yo izi amateka y’Abanyarwanda ahubwo u Rwanda n’Abanyarwanda nibo bazi amateka yabo. Turi Abanyarwanda bivuze ko turi abahamya b’amateka yacu. Nta muntu n’umwe wemerewe guhakana ndetse no kuduhindurira amateka.”

Abitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC bari bebshi kuburyo batabashije gukwirwa mu nteko.
Abitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC bari bebshi kuburyo batabashije gukwirwa mu nteko.

Bimwe mu bikubiye muri ubu butumwa bugenewe inteko ishinga amategeko, ni ukuguhamagarira inteko y’u Rwanda gusaba Leta gucana umubano na BBC, gusaba inteko y’u Bwongereza kotsa igitutu BBC igasaba imbabazi Abanyarwanda no gusenya iyo filime.

Uru rugendo rwasorejwe mu nteko ishinga amategeko rwari rwahereye ku Kimihurura ahazwi nka KBC, aho urubyiruko rw’abanyeshuri barenganga 200 bari bitabiriye kwamagana BBC. Batangaje ko hari na bagenzi babo basize mu ntara batabashije kuhagera.

Abanyeshuri bo muri University of Kigali nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC.
Abanyeshuri bo muri University of Kigali nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Joseph Gapfizi yavuze ko yababajwe n’uburyo iyi filime igoreka amateka, avuga ko yababajwe n’uburyo bapfobeje umubare wa bene wabo n’ababyeyi babo bapfuye.

Ati “Ikintu cyambabaje ni ukuvuga ngo mu Rwanda mbere mu bukoloni ngo habaga Abatutsi 500 (ibihumbi) ngo muri Jenoside hapfa 200 (ibihumbi), kandi iyo turebye bene wacu abavandimwe bacu twagiye dushyingura dusanga ari ukubatesha agaciro. Niyo mpamvu tuba twakoze ibi kugira ngo naho bari babone ko n’abo basize ari abagabo.”

Nyuma yo kuva mu nteko urubyiruko rwakomereje ku kicaro cya BBC i Remera.
Nyuma yo kuva mu nteko urubyiruko rwakomereje ku kicaro cya BBC i Remera.

Uru rugendo rwakomereje ku kicaro cya BBC mu Rwanda, aho urubyiruko rwiyemeje naho kuhatanga ubuhamya.

Aha bari bavuye mu nteko berekeje ku cyicaro cya BBC.
Aha bari bavuye mu nteko berekeje ku cyicaro cya BBC.
Amwe mu mashyirahamwe y'urubyiruko nayo yaje kwamagana BBC.
Amwe mu mashyirahamwe y’urubyiruko nayo yaje kwamagana BBC.
Uru rugendo rwagaragayemo abanyeshuri ba kaminuza University of Kigali.
Uru rugendo rwagaragayemo abanyeshuri ba kaminuza University of Kigali.
Abantu bari benshi imbere ya KBC bitegura urugendo rwo kwamagana BBC.
Abantu bari benshi imbere ya KBC bitegura urugendo rwo kwamagana BBC.
Abantu bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa butandukanye.
Abantu bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa butandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

TURABASHIMA CYANE AHUBWO TWESE TWAMAGANYE ABAPFOBYA GENOCIDE

mfitumukiza gilbert yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

TURABASHIMA CYANE AHUBWO TWESE TWAMAGANYE ABAPFOBYA GENOCIDE

mfitumukiza gilbert yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

TURABASHIMA CYANE AHUBWO TWESE TWAMAGANYE ABAPFOBYA GENOCIDE

mfitumukiza gilbert yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ABONGEREZA BAMENYE IBYABO NTIBAZI ISHYANO RYABAYE MU RWANDA PE
1994

mfitumukiza gilbert yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ni ubwa kenshi BBC ipfobya ikanakerensa genocide yakorewe abatutsi,akaba ariyo mpanvu igomba gufungirwa kunvikana mu Rwanda,kuko kabiri gatatu mu rugo rw’umugabo ni akanyaro!!

kamali yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ntekereza ko aho bigeze na BBC imaze kubona ku iriya filimi yakoze ari igisebo kuribo

kimonyo yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

murahaze babareke

gakire yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

twese hamwe duhagurukire rimwe twamagana iri pfobya rya genocide yakorewe abatutsi riri gukorwa na BBC , nkabanyarwanda ibi nukongera kudukora mu nkovu , niyo mpavu tutakagombwa kubyihanganira

karengera yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ni byiza abazungu bashoborwa n’ababotsa igitutu murubu buryo, ariko sinzi impamvu batagiye aho Radio BBC ikorera mu Rwanda niba hari ikicaro cyayo ngo ariho bavugira amafuti yiyo Radio BBC imaze iminsi ikorera abanyarwanda ubundi , bajye bashyiramo naziriya mbwa zahunze zarangiza zikirirwa zirya iminwa n’ibinyoma byinshi ngo aha ,babona umugati..bibuke ko bakiri kubutegetsi hano( abo ni ba NYAMWASA, MAJOR MICOMBERO, TWAGIRAMUNGU, GASANA ANASTHASE, GENERAL HABYARIMANA, N’ABANDI BENSHI..nari nibagiwe Rudasingwa na mukuru we Gahima ntacyo nubundi bakoraga usibye kwangiza gus ano kurya za ruswa) mwibuka kayumba yiba inka muri gishwati?Rudasingwa akiri dircab muri presidence akagura generators zashaje zidakora mu mwanya w’inshyanshya yagombaga kugura?Gahima yirirw afungisha abantu afata inguzanyo mu mabanki kungufu..Twagiramungu yirirw ayikanira umugisha wo kuba prezida yitwaje iturufu ry’ubupare(parmehutu)?

philadelphie yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Kobatigyeze Bateguza Abanyarwanda Bose? Nibaduteguze Maze Tuzaze Turibenshi

Karekezi yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

abantu bose bashaka kudusubiza mu mateka mabi twanyuzemo tugomba kubamagana kandi tugakomeza kurinda ibyacu twagezeho. ingufu n’ubushaka turabifite, tukagira n’ubuyobozi bwiza

nziza yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka