Ikamyo yari itwaye umucanga yaguye mu kiraro cya Rwabusoro

Ikamyo yo mu bwoko bwa Actros y’amapine 10 yari ipakiye umucanga iguye mu kiraro cya Rwabusoro gihuza akarere ka Bugesera n’aka Nyanza, impanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2014 ahagana mu ma saa kumi n’imwe.

Iyi kamyo yari ivuye mu murenge wa Busoro wo mu karere ka Nyanza ijyanye umucanga mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, ikaba iguye muri iki kiraro kubera ibiro byinshi yari ifite kandi ikiraro gishaje.

Iyi kamyo yaguye mu kiraro cya Rwabusoro kubera ibiro byinshi yari ifite kandi ikiraro gishaje.
Iyi kamyo yaguye mu kiraro cya Rwabusoro kubera ibiro byinshi yari ifite kandi ikiraro gishaje.

Nta muntu n’umwe usize ubuzima muri iyi mpanuka kuko abaturage bahise batabara abantu babiri bari bayirimo bakabakuramo ari bazima.

Nsengiyumva Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, avuga ko hari abaturage be benshi bari hakurya mu murenge wa Busoro kandi bagomba gutaha, bakaba bagiye gushakirwa ubwato buto bwo kubambutsa ndetse bukanafasha abaturage ba Nyanza bari bari mu karere ka Bugesera bari bukenere kwambuka.

Kubera ko imodoka iri kugenda irigita mu mazi bafashe umwanzuro wo gupakurura umucanga yari ipakiye kugira ngo ibiro bigabanuke.

Iki kiraro gihuza akarere ka Nyanza n’aka Bugesera cyubatswe mu w’1995.

Inkuru irambuye iraza kubagera ho.

Bafashe umwanzuro wo kumena umucanga yari ipakiye kuko imodoka yari iri kurigita.
Bafashe umwanzuro wo kumena umucanga yari ipakiye kuko imodoka yari iri kurigita.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iki cyiraro cy Rwabusoro ndakizi ariko wabonaga n’ubundi gishaje cyane ahubwo ubuyobozi bubishinzwe bwararangaye cyane

cacana yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

KAYIRANGA IKI KIRARO CY’UBATSWE RYARI ? 1995 ..?
NTABWO ARIBYO KUKO IKI KIRARO CYABA GIFITE IHURIRO NI GIHUZA GASHORA NA NGOMA ,ARI ICYA 1995 BYABA BYIHUSE.

MAKURU yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Birumvikana ko 95 nta ba ingenieur koko u RWANDA rwari rwakabonye. Mu byukuri iki kiraro ni nkaho cyari icyagateganyo. IBI BYOSE NI INGARUKA ZA GENOSIDE. Aho igihugu cyatangiye byose kuri zeru.

GAT yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka