Karago: Abaturage bashimiye ingabo zabohoye u Rwanda

Abaturage b’umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu bizihije umunsi wahariwe gukunda igihugu uba buri tariki ya 1 Ukwakira bagenera impano ingabo zari iza APR ubu akaba ari RDF kubera ubutwari zagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aba baturage bateguriye ingabo impano ebyiri: Iya mbere igizwe n’ishusho y’ikarita y’u Rwanda ikubiyemo amasusho agaragaza ibikorwa by’ubutwari bw’ingabo za RDF kuva zatagira urugamba rwo kubohora igihugu, kugeza zigeze ku ntego zari zifite.

Colonnel Rutikanga Jean Bosco yakira impano igishushanyo bahaweho impano y'ishimwe mu izina ry'ingabo za RDF.
Colonnel Rutikanga Jean Bosco yakira impano igishushanyo bahaweho impano y’ishimwe mu izina ry’ingabo za RDF.

Iyi shusho inagaragaza uburyo zikomeje gufata iya mbere mu gufasha Abanyarwanda mu iterambere, mu kubarindira umutekano ndetse no gukomeza guharanira ko u Rwanda rwagera ku bikorwa by’iterambere.

Ibi bikorwa byiza byose bikaba biyobowe na Parezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,nudahwema gushakira ibyiza n’iterambere u Rwanda nk’uko byagarutsweho na Karehe Bienfait, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago.

Umuyobozi w'umurenge wa Karago ahereza Colonnel Rutikanga impano abaturage ba Karago bageneye ingabo zabohoye igihugu.
Umuyobozi w’umurenge wa Karago ahereza Colonnel Rutikanga impano abaturage ba Karago bageneye ingabo zabohoye igihugu.

Abanyakarago kandi bageneye inka eshatu abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu; ibi ngo bigaragaza ko abaturage ba Karago bazakomeza kuzirikana ibyiza ingabo z’u Rwanda zabagejejeho, baharanira kurushaho kubisegasira no kwirinda icyabasubiza inyuma ibyo u Rwanda rumaze kugeraho; nk’uko byagarutsweho na Uwamahoro Alice umwe mu baturage.

Bamwe mu baturage banavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batere ingabo mu bitugu ingabo za RDF zamugariye ku rugamba, bakazaharanira kubafasha kwiteza imbere.

Inka abaturage ba Karago bageneye abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu.
Inka abaturage ba Karago bageneye abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu.

Munyabarenzi Venant, Rwemera Munyabihogo ndetse na Bijyiyobyenda Peter nibo bahawe izi nka eshatu. Peter Bijyiyobyenda na Munyabarenzi Venant, bombi bacitse ukuguru kumwe bakaba bishimiye ineza Abanyakarago baberetse bazirikana ibyo bacitse zimwe mu ngingo zabo baharanira.

Bijyiyobyenda Peter avuga ko ari ubwa kabiri atungurwa no gukorerwa ibyiza na Leta y’u Rwanda. Mu magambo ye yagize ati “ubwa mbere nahamagawe mbwirwa ko tuzajya duhabwa umushahara nk’abamugariye ku rugamba mbanza kumva bidashoboka ariko byarabaye, none n’ubu nahamagawe ntungurwa no kubona mpawe inka”.

Peter Bijyiyobyenda yishimira inka yari ahawe nk'uwacikiye ukuguru ku rugamba.
Peter Bijyiyobyenda yishimira inka yari ahawe nk’uwacikiye ukuguru ku rugamba.

Yongeyeho ko ashimira cyane Imana agashimira na Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza ye ndetse n’ubuyobozi bundi bafatanije. Yaboneyeho no gushima byimazeyo abaturage ba Karago.

Munyabarenzi Venant yavuze ko ashimira cyane abaturage n’ubuyobozi bwabatekerejeho. Ngo kuba barabahisemo bakabereka urukundo ni ikintu gikomeye bazahora bazirikana.

Abamugariye ku rugamba berekwa inka bari bahaweho impano z'ishimwe n'abaturage b'umurenge wa Karago.
Abamugariye ku rugamba berekwa inka bari bahaweho impano z’ishimwe n’abaturage b’umurenge wa Karago.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyabihu na Rubavu, Colonnel Rutikanga Jean Bosco, yashimiye cyane abaturage ba Karago bazirikanye icyo ingabo za RDF zakoze bakibuka no gushima, abasaba kujya bibuka ibibi byagwiririye u Rwanda no guharanira icyatuma bitazasubira ukundi.

Yibukije Abanyarwanda ko icyo bishimira cyane ari uko icyo baharaniye cyo gukura u Rwanda mu icuraburindi bakigezeho ubu igihugu kikaba kiri mu mahoro. Yaboneyeho gusaba abaturage kugumya gukora ibishoboka byose ngo batere imbere kuko guharanira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda ari ko gukunda igihugu nyakuri.

Ingabo, abayobozi b'akarere n'umurenge ndetse n'abaturage bari baje kwitabira iki gikorwa.
Ingabo, abayobozi b’akarere n’umurenge ndetse n’abaturage bari baje kwitabira iki gikorwa.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ahantu hose mu Rwanda usanga ingabo z’u Rwanda zikunzwe cyane kandi abaturage bazishimira cyane

pharrel yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

uwavuga ibikorwa byiza by’ingabo zacu ntiyabirangiza

rutikanga yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

nibyiza ariko imbuto y’ibigori badu haye yaranze
dufite ubwobabw’inzara.

micombero yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Turashimira ingobo zaruharaniye zigahagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994. KUBYUMWIHARIKO abatu rage b’umurenge wa Karago ingobo zadukuye mumenyo yabacengezi dore ko bari barahagize indiri yabo. bwaukiraaya bc
ntamahoro twari dufite .ariko Kubera umutekano usesuye ntamuturage ucyicwa n’inzara.Perezida Kagamé yatuzaniye amashanyarazi SACCO iratwegereye. abana bose bariga kandi bigira Ubuntu. mvuze ibyo Perezida Kagamé yatugejejeho bwacdetsenya bukira. gusa ntabyera ngo de!IMBUTO y’ibigori baduhaye yaratunaniyerwose ndetse ninka zananiwegukoraho

micombero yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

ariko rwose aba basore , izamarere ntawutazimima mu Rwanda hose ndetse ni isi yose aho zakuye u Rwanda ndetse , ubu amahanga arazirahire aho zageze amahoro arahinda abantu bakrya bakaryama mwarakoze murakabyara mugaheka

kirenga yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka