Gatsibo: Ibitaro bya kiziguro bifite ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara zihagije

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kizuro, mu karere ka Gatsibo, buratangaza ko bufite ikibazo cy’imodoka zitabara imbabare zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara zikiri nkeya kuri ibi bitaro.

Ubwo yaganiraga na Kigali today na Mugana Mukama Twagiramungu Dioclès umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kiziguro, yatangaje ko ibitaro ayoboye bifite ikibazo cy’uko imbangukiragutabara bafite ari nkeya bakurikije umubare w’abarwayi bazikenera buri munsi.

Twagiramungu avuga ko kugira ngo abarwayi babashe kubona imbangukiragutabara zihagije, byibura buri kigo nderabuzima cyagombye kuba gifite imbangukiragutabara yacyo, akavuga ko kugeza ubu bandikiye Minisiteri y’ubuzima bakaba bagitegereje igisubizo.

Agira ati “Imbangukiragutabara zigomba kongerwa kuko akenshi baduhamagara ngo umubyeyi abyariye mu murima cyangwa ku nzira. Mbere bahekaga ku ngobyi ababyeyi ariko ubu ntabwo ari uko bimeze, tekereza umubyeyi ugiye kubyara akagenda ameze nabi yahetswe ku ngobyi kubera y’uko habuze imbangukiragutabara! Ni ibintu bigayitse!”

Muganga Mukama akomeza avuga ko ubu bafite ibigo nderabuzima bigera kuri 19, n’amsantere y’ubuzima (Postes de Santé) 12, bafite imbangukiragutabara ebyiri gusa nazo ubu ngo zirashaje. Ibindi bibazo ngo bakunze guhura nabyo ni imihanda iri mu misozi, ndetse n’umubare w’abaturage benshi.

Avuga ko imbangukiragutabara ya mbere ihamagarwa n’umurwayi uri mu biromtero bigera kuri 54, undi yahamagara ya kabiri nayo ikaba iragiye.

Ati “Byibura buri kigo nderabuzima mu bigo 11 cyakagombye kugira imbangukira gutabara yacyo, kubura kw’imbangukiragutabara zihagije gutera impfu z’ababyeyi n’abana, kuko iyo batabaje hazamo cya kibazo cyo gukererwa bitewe n’uko imbangukiragutabara ari nkeya.”

Uyu muganga yasabye abaturage gutabaza byibura hakiri kare, kugira ngo imbangukiragutabara zibagereho ikibazo kitarakomera.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka