Uburengerazuba: FPR yiyemeje gufasha uturere kuza imbere mu mihigo

Intumwa z’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi zahuguye inzego z’ubuyobozi bw’uwo muryango mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’iz’uturere twa Karongi na Rutsiro mu rwego rwo kubungura ubumenyi no kubafasha guhwiturana no guhwitura inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo Umuryango wa FPR Inkotanyi uzashobore kugeza ku Banyarwanda ibyo wabemereye muri iki gihe cy’imyaka irindwi (mandat) uyoboye igihugu.

Niyonzima Tharcisse, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko aya mahugurwa yari mu rwego rwo kubafasha kumva neza gahunda z’Umuryango wa FPR Inkotanyi dore ko ngo muri iyi minsi inzego z’umuryango zavuguruwe mu minsi yashize zavuguruwe bakongeramo amaraso mashya ndetse n’urubyiruko.

Mu nzego z’intara n’iz’uturere zahuguwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2014, harimo komite ngenzuzi, komite ngengamyitwarire na komisiyo. Izi nzego zirasabwa guhugura izindi zo ku mirenge utugari n’imidugudu kugirango abantu bagire umurongo umwe wo gukora n’imyumvire imwe kugera ku mudugudu.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Wungirije ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba asaba inzego z’umuryango zahuguwe kandi gufata iya mbere mu kugenzura no gushyira mu bikorwa ibyo umuryango wa FPR Inkotanyi wiyemeje.
Agira ati “Nabasaba ko bongeramo ikibatsi kugira ngo tugire uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa ibyo Umuryango wa FPR wiyemeje kugeza ku Banyarwanda.”

Inzego z'umuryango wa FPR Inkotanyi zo mu Ntara y'Uburengerazuba n'uturere twa Rutsiro na Karongi zihugurwa.
Inzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi zo mu Ntara y’Uburengerazuba n’uturere twa Rutsiro na Karongi zihugurwa.

Akomeza avuga ko kubera ko FPR ari moteri ya Guverinoma kandi gahunda z’ibikorwa byayo bikaba bishingira ku mahame remezo y’umuryango wa FPR bityo akavuga ko izi nzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi nizikora neza binafasha mu kwesa imihigo bityo uturere twose tw’Intara y’Uburengerazuba tukaza imbere mu mihigo.

Hon. Umulisa Henriette, Umuyobozi Wungirije wa Komite Ngenzuzi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, watanze ikiganiro ku mikorere n’inshingano za komite ngenzuzi yasabye izo komite gukurikirana imitungo y’umuryango waba uw’amafaranga, uwimukanwa n’utimukanwa kandi bakagenzura uburyo ukoreshwa kugira ngo byose bize bifasha uwo muryango gutera imbere no kuwufasha gusoza ibyo wiyemeje kugeza ku gihugu.

Hon.Umulisa na we yagarutse cyane ku uruhare rw’inzego z’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byose bikorwa biganisha igihugu ku iterambere. Yagize ati “Iyo akarere kaje inyuma mu mihigo si umuyobozi w’akarere uba ubaye uwanyuma. Ni inzego z’umuryango ziba zinaniwe kugera ku nshingano zazo.”

Bamwe mu bari muri ibyo biganiro bifuje ko mu nzego z’Umurango wa FPR Inkotanyi hajyaho n’urwego rushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga kuko ngo bigaragara ko mu nzego z’uwo muryango abenshi usanga batumva ibijyanye n’inshingano, imikorere n’imikoranire y’inzego.

Hon Ezechias Rwabuhihi atanga ikiganiro ki miterere, imikorere n'imikoranire y'inzego.
Hon Ezechias Rwabuhihi atanga ikiganiro ki miterere, imikorere n’imikoranire y’inzego.

Nsengimana Claudien, Umuyobozi Wungirije wa Komite Ngenzuzi mu Karere ka Karongi avuga ko mu gihe bo ku rwego n’uturere n’intara babona akanya ko kubona uko bahugurwa bakanaganira ku mikorere y’umuryango ngo mu nzego zo hasi bashobora kuba batakabona.

Agira ati “Byatuma turushaho za nzego ariko noneho n’imyumvire kuva hasi tuzamuka kuko harimo impanuro nyinshi.” Akomeza avuga ko byanakumira amakosa bajya bakora kubera ubumenyi buke.

Hon Ezechias Rwabuhihi, umwe mu bagize Komisiyo ngengamyitwarire y’Umuryango wa FPR Inkotanyi watanze ikiganiro ku miterere, imikorere n’imikoranire n’inzego, we akaba avuga ko ari inshingano z’inzego zo ku ntara n’uturere baba bahuguye guhugura abandi bo ku nzego zo hasi. Agira ati “Imyubakire y’umuryango (structure) ubwayo irahagije ahubwo abantu bakaba bagomba kugira inshingano izabo.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kugira ngo uyu muryango ugere ku byiza nkibi tugezeho wabikesheje ukwihamngana, ukwihambira ngo gukoresha ikinyabbupfura. abanyamuryango twese rero dukomeze iyi nzira

nyabihu yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

binyuze mumuryango mugari w’abanyarwanda ariwo FPR , gutahiriza umugozi umwe tukesa imihigo , igihugu cyacu kigakomeza kujya imbere, intore niyishakira igisubizo

karenzi yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka