MININFRA na WASAC muri gahunda yo kongera amazi muri Kigali

Abayobozi muri Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’ab’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), biriwe bagenzura imikorere y’ingomero zivamo amazi, amatunganyirizo, imiyoboro n’ibigega byayo kuri uyu wa 17/9/2014, bakaba bemeje ko nta bushobozi inganda z’amazi zifite bwo gutanga ahagije umujyi wa Kigali wose.

Nyuma yo kubona amazi atangwa mu mujyi wa Kigali atarenga metero kibe (m3) ibihumbi 65 ku munsi, mu gihe ayo abaturage bose n’inganda bakeneye ngo yagera kuri m3 ibihumbi 100; hagiye kubakwa mu gihe cya vuba urundi ruganda i Nzove kuri Nyabarongo ruzatanga m3 ibihumbi 25, no kwita ku zisanzweho, nk’uko Umuyobozi wa WASAC, James Sano yabitangaje.

“Mu myaka 20 ishize, uyu mujyi wa Kigali ntiwarenzaga abaturage ibihumbi 300, ariko ubu dufite abaturage barenze miliyoni 1.1, birumvikana ko amazi dutanga adahagije ndetse n’ibikorwa remezo byubakiwe guha amazi abo bantu ibihumbi 300 gusa bikaba bishaje”, James Sano.

Itunganyirizo ry'amazi rya mbere mu mujyi wa Kigali, riri ku Kimisagara.
Itunganyirizo ry’amazi rya mbere mu mujyi wa Kigali, riri ku Kimisagara.

Umuyobozi wa WASAC yatangaje ko kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Germaine Kamayirese yasuye ibikorwaremezo by’amazi; bitanga icyizere cy’uko uruganda rushya rukura amazi mu mariba yo mu gishanga cya Nyabarongo rukayohereza mu mujyi wa Kigali, ruzaba rwamaze kubakwa bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015.

Mme Kamayirese yasubije ko mu gihe gito, hazaba hamaze gutangazwa ingamba zafashwe zo kongera inganda z’amazi no kwita ku zisanzweho, nk’uko ari byo bibazo yagejejweho ubwo yasuraga ibice bitandukanye bivamo amazi agaburira umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n'amazi, Germaine Kamayirese yasuye inganda z'amazi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Germaine Kamayirese yasuye inganda z’amazi.

Amakuru atangazwa n’abantu batandukanye, avuga ko abanyenganda mu mujyi wa Kigali baba barimo kwinubira kutagira amazi ahagije yo kugira ngo inganda zabo zitange umusaruro bifuza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka