Kirehe: Urugomero rwa Sagatare rwatumye umusaruro uva kuri toni 1 ugera kuri 7

Mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi, urugomero rwa Sagatare ruherereye mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe rumaze gufasha abahinzi mu iterambere rijyanye n’ubwiyongere bw’umusaruro cyane cyane ku gihingwa cy’umuceri.

Hifashishijwe urwo rugomero, umusaruro w’umuceri wahoze kuri toni imwe kuri hegitari none aho urwo rugomero rwubakiwe hegitari imwe iratanga umusaruro ugera kuri toni 7 hakiyongeraho ko ubu hahingwa ibihembwe (saisons) bibiri mu mwaka mu gihe hahingwaga igihembwe kimwe.

Ingemwe z'umuceri zitegereje guhingwa mu gishanga cya Sagatare.
Ingemwe z’umuceri zitegereje guhingwa mu gishanga cya Sagatare.

Gaspard Nsanzumuhire umwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Sagatare aragira ati “mbere aho duhinga hari ikidendezi cy’amazi bityo ubuso buhingwa bukaba buto kandi ntitubone n’amazi ahagije bigatuma umusaruro uba muke ariko ubu igishanga cyose kirahingwa kandi hakaboneka n’amazi ahagije bityo ubu twarakize”.

Hirya no hino ku misozi ikikije urwo rugomero haragaragara amaterasi ndinganire yashizweho mu rwego rwo kubungabunga urwo rugomero kugira ngo mu gihe cy’imvura ubutaka bwe kumanuka ngo bwirohe muri urwo rugomero; nk’uko bisobanurwa na Tihabyona Jean de Dieu Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Urugomero rwa Sagatare rufite amazi ahagije.
Urugomero rwa Sagatare rufite amazi ahagije.

Urugomero rwa Sagatare rufite amazi ahagije ashobora kwifashishwa haba mu gihe cy’izuba no mu bindi bihe ibihingwa bikenera amazi. Uburyo rwubatwemo burashimishije kuko rugizwe n’ibikoresho bihagije mu kubika amazi hakaba n’ibikoresho umuhinzi yifashisha mu kugira ngo ayobore amazi igihe nyacyo n’igipimo cy’amazi gikenewe.

Mu kubungabunga urugomero rwa Segatare harifashishwa amaterasi y'indinganire.
Mu kubungabunga urugomero rwa Segatare harifashishwa amaterasi y’indinganire.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musaruro ubabere ishingiro ry;ubukire maze bakomeze batere imbere bizamure mu mibereho yabo

sagatare yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka