Gishyita: Ibiganiro bahawe na RWAMREC byagabanyije ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi barahamya ko nyuma y’amezi atatu umuryango RWAMREC, urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ukanakangurira abagabo kugira uruhare mu buzima bw’umwana n’umubyeyi, umaze ukorana na bo ihohoterwa ryakorerwaga muri uwo murenge rigenda rigabanuka.

Nsengimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashari wo mu Kagari ka Musasa mu Murenge wa Gishyita, avuga ko byari ibicika mu ngo cyane cyane muzabaga zishinzwe vuba, ariko ubu mu mudugudu we abona bagenda bahindura imyitwarire.
Agira ati “na bariya basore bakiga gushaka bajyaga bajya kumenyerana byaracitse”.

Avuga ko yajyaga abona nk’umugore aje avuga ko umugabo amunaniye kandi bataramarana n’umwaka ariko ubu ngo ubona bigenda bigabanuka kuko barimo kwiga kubana neza n’inyungu zabyo. Uyu musaza wabonaga ari nko mu kigero cy’imyaka nka 55 avuga ko n’abana b’abahungu bagenda barushaho kubana neza na bashiki babo kuko basigaye bafatanya mu mirimo yose yo mu rugo.

Iyakaremye n'umufasha we nyuma yo kwigishwa babanye neza kandi barafashanya mu mirimo.
Iyakaremye n’umufasha we nyuma yo kwigishwa babanye neza kandi barafashanya mu mirimo.

Iyakaremye Pierre, umugabo wubatse ufite umwana umwe akaba yari yicaranye n’umugore we bambaye imyambaro y’ibitenge isa, ubwo abandi batangaga ubuhamya bw’ibyo ibyo biganiro bimaze kubagezaho na we bamutunguye n’umufasha we ngo bavuge icyo bigiye ku biganiro bitangwa n’abafashamyumvire ba RWAMREC bo muri uwo murenge wa Gishyita. Iyakaremye avuga ko atarabona izo nyigisho yumvaga hari imirimo imureba hakabaho n’ireba umugore.

Yagize ati “Sinashoboraga gusanga mu rugo nta mazi ahari ngo nibwirize ngo mfate ijerekani njye kuyazana, ahubwo nabaga numva ko niba yagiye gukura ibijumba ari buveyo akanafata ijerekani akajya kuzana amazi yavayo agateka”.

Uyu mugabo yemeza ko ubu asigaye abikora ku buryo n’iyo umugore adahari ateka kandi ngo akumva nta pfunwe bimuteye.

Mukamana Alphonsine Umufasha w’uyu Iyakaremye, ukurikije ubuhamya atanga, usanga atari azi ko kuba yari abayeho muri ubwo buzima byari ihohoterwa.

Agira ati “Njyewe n’umugabo wanjye n’ubundi twari dusanzwe tubanye neza ariko njyewe icyanshimishije ni uko nigeze kujya gushaka amafaranga kuri banki nkaza ntinze naza ngasanga yuhagiye umwana afata n’isume aramuheka”.

Ibi byasekeje abantu benshi ariko warebaga ku maso y’uwo mugabo n’umugore we n’ubwo bari bafite isoni nyinshi ukabona byarongereye umugore ikintu kinini mu rukundo yari afitiye umugabo we.

Uyu muryango ujya mu ruhame wambaye ibisa kandi ukicarana.
Uyu muryango ujya mu ruhame wambaye ibisa kandi ukicarana.

Aba kimwe n’abandi bashakanye bahamya ko nyuma yo kumenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo ari cyo ubu babanye neza kandi ingo zabo zikaba zirimo kurushaho gutera imbere.

Si abashakanye gusa kandi ngo ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiriye akamaro kuko n’urubyiruko rutanga ubuhamya ko nyuma y’ibi biganiro rubanye neza.

Murwanashyaka Jean d’Amour avuga ko ari umwe mu bakobwa batatu ariko akaba nta kintu na kimwe yashoboraga gukora mu rugo, ahubwo yumvaga ko byose bigomba gukorwa na bashiki be.

Yagize ati “Nari intakoreka mu rugo ku buryo ki sinari kuvoma, sinakwibwiriza ngo niba intebe iri mu nzira nyikureho ahubwo nahitaga nyitambuka nkavuga ngo nibatabikora ni akazi kabo ariko ubu narahindutse byose turafatanya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Gashanana Saïba na we yemera ko muri uyu murenge hari harimo abantu benshi bananiranye harimo n’abashakanye, ariko nyuma y’amezi atatu ibi biganiro byatangwaga mu masaha abiri gusa gatatu mu cyumweru ngo hari byinshi byahindutse.

Atanga urugero ku miryango imwe yabanaga mu macakubiri kugera n’aho bamwe bicanaga, avuga ko akurikije uko bihagaze ubu afite icyizere ko abantu bazagenda barushaho kumva inyungu zo kubana neza.

Agira ati “N’ubwo hari byinshi byakozwe kandi bigaragara ariko ntidukwiye kurekera aho ngo twibwire ko byakemutse ahubwo natwe turimo kwegera abaturage mu midugudu dushishikariza abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Avuga ko basaba abaturage kutazajya bahishira igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahubwo ko bagomba kujya batanga amakuru rigakumirwa hakiri kare.

Ngendahayo Moïse, Umuyobozi wa RWAMREC mu Karere ka Karongi, avuga ko uyu muryango wita cyane cyane ku bagabo kuko gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zari zaragizwe iz’abagore gusa.

Umuyobozi wa Rwamrec muri karongi avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bidakwiye guharirwa abagore gusa.
Umuyobozi wa Rwamrec muri karongi avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bidakwiye guharirwa abagore gusa.

RWAMREC iharanira cyane cyane kumvisha abagabo ko na bo bagomba kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubuzima bw’umwana n’ububyeyi, ukabikora ubinyujije mu bafashamyumvire bawo utanga ibiganiro bikubiyemo inyigisho zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iterambere, kuko ugenda wigisha urubyiruko rwaba ingaragu cyangwa urwashakanye kubana neza no kwiteza imbere.

Urwo rubyiruko rw’abafashamyumvire ni rwo ruyobora ibiganiro mu mirenge bifashishije inyoborabiganiro zigiye zigendana n’ibyiciro by’abo baganiriza bahawe na RWAMREC, bakaba batoranywa bakurikije imyaka n’imibereho.

Muri buri murenge mu mirenge ine y’akarere ka Karongi bakoreramo ari yo Gishyita, Murambi, Rubengera na Bwishyura bafitemo abafashamyumvire barindwi barimo abasore babiri, abakobwa babiri ndetse n’abagabo batatu.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turwanye ihohoterwa twivuyinyuma

Christoph yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Buriwese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa, kuko twese biratureba.

chritoph yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ihohoterwa ntabwo ribangamira uwarikorewe gusa, ahubwo ridindiza n’iterambere ry’Urugo.
kurirwanya rero bikwiye gushyirwaho umwete kandi bigakorwa na buriwese.

ngeze yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

tugabanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane iriboneka mu muryango nyarwanda

akiwacu yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka