Abasirikare baherutse gutabwa muri yombi bashyikirijwe ubutabera

Kuri uyu wa gatanu tariki 29/8/2014, abasirikare bahereutse gutabwa muri yombi bakekwaho gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu, bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo.

Mu minsi yashize ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Captain David Kabuye batawe muri yombi ariko mu rukiko nta Captain David Kabuye wahagaragaye ahubwo hagaragaye undi witwa Sergent Kabayiza Francois.

Captain Kabuye ngo yoherejwe kuburanira mu nkiko za gisivile kuko atareganwa na bagenzi be bafashwe mu cyumweru gishize. Captain Kabuye agiye kuburanira muri sivile kubera ko yari yarasezerewe mu gisirikare kandi ibyo aregwa nta bufatanyacyaha yagiranye n’abasirikare; nk’uko bitangazwa n’umushinjacyaha Lt Faustin Nzakamwita.

Hari amakuru avuga ko Captain Kabuye akurikiranweho kuba ubwo yasezererwaga mu gisirikare yasubije imyenda y’akazi ariko ntiyatanga imbunda nto yo mu bwoko bwa pisitori.

Abasirikare batatu baburaniye mu rukiko i Nyamirambo baraburana ku cyemezo cy’ifungwa cyangwa ifungurwa ryabo ndetse niba bashobora guhita batangira kuburana.

Brig Gen Frank Rusagara (wambaye indorerwamo), Sergent Kabayiza Francois (iruhande rwe), Col Tom Byabagamba(ku rundi ruhande).
Brig Gen Frank Rusagara (wambaye indorerwamo), Sergent Kabayiza Francois (iruhande rwe), Col Tom Byabagamba(ku rundi ruhande).

Sgt Kabayiza Francois yemerewe kujya gushaka undi muntu umwunganira mu mategeko kuko Ubushinjacyaha bwamenyesheje urukiko ko Me Butare Francois waje ashaka kumwunganira, ngo yambuwe ibyangombwa byo gukora umwuga we.

Urukiko rusabye ko Me Butare Francois yazagaruka kunganira Sgt Kabayiza (uri mu kiruhuko cy’izabukuru), azanye impapuro zimwemerera gukora umwuga we; rukaba rusubitse kuburanisha Sgt Kabayiza.

Ababurana n'ababunganira.
Ababurana n’ababunganira.

Mu gusuzuma niba Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bo bashobora guhita batangira kuburana uyu munsi, Me Gakunzi wunganira Col Byabagamba asabye ibisobanuro, abaza niba urubanza ari rumwe. Ati:" Kuki mushaka ko bazaburana bari kumwe uko ari batatu, ese ni abafatanyacyaha?"

Nyuma y’umwiherero wo gusuzuma niba bashobora gutangira kuburana uyu munsi, urukukiko rwamenyesheje Brig
Gen Frank Rusagaragara, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza ko baregwa kwamamaza nkana ibihuha, amagambo agomesha abaturage no gusebya Leta, guhisha nkana amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu no gutunga imbunda bitemewe n’amategeko.

Urubanza rurasubitswe, rukazasubukurwa ku wa gatanu tariki 5/9/2014 kugirango Sgt Kabayiza abanze ashake abamwunganira,
bose bararegwa ubufatanyacyaha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umutekano dufite wavuye kure , ntamuntu uwo ariwe wese icyo zaba aricyo cyose uzashaka kuwukoma munkokora ngo abanyarwanda tumwemerere , baramutse bahamwe nibyaha bahanywe byintangarugero

karemera yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

lunettes mu kinyarwanda ni indorerwamo.Murakoze.

mukabalisa yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Umutekano abanyarwanda dufite twawugezeho bitugoye ntawe ukwiye kuwukisha,ibyaha nibibahama bazahanwe uko amategeko abiteganya

rugenera yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu agomba kubibazwa kuko amahoro twabonye bituruhije ntitwakagombye kwemerera ushaka kuyasubiza inyuma aba basirikare ibyahabaregwa nibibahama bazahanwe bimwe byiza maze nabandi babirebereho.

Kalibata yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka