Nyamata: Umushoferi na Kigingi we bakomerekeye bikabije mu mpanuka y’imodoka

Umushoferi witwa Mushimba Jean Bosco w’imyaka 40 y’amavuko na Kigingi we witwa Habiyaremye Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko bakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka yagonze umukingo, ku buryo kubakuramo babanje gutemagura igice cy’imbere cy’imodoka.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Bihari mu kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuwa 28/8/2014. Iyi imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite numero ziyiranga RAB 597 Y yari ivuye mu murenge wa Ruhuha gupakira ibiti by’inkwi ibijyanye i Nyamata.

Kubera ko imodoka yagonze umukingo babanje kuyegura ngo abari bayirimo batabarwe.
Kubera ko imodoka yagonze umukingo babanje kuyegura ngo abari bayirimo batabarwe.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, atangaza ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’umushoferi kuko iyo urebye aho iyo mpanuka yabereye hatari hameze nabi.

Aragira iti “nk’uko mubona hano si umuhanda mubi kandi nta kindi kintu cyamugiye imbere ngo kimwitambike ahubwo yatewe n’umuvuduko kuko n’abaturage bayibonye nabo barabyemeza”.

Gukuramo umushoferi byasabye ko babanza gutemagura imodoka.
Gukuramo umushoferi byasabye ko babanza gutemagura imodoka.

Polisi y’igihugu irasaba abashoferi kwitonda bakagabanya umuvuduko kandi bakajya mu modoka babanjye kugenzura ko ari nzima kandi yuzuje ibisabwa byose. Irashimira kandi abaturage uburyo buhutiye gutabara maze abakomeretse bakajyanwa kwa muganga byihutirwa.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata barimo kwitabwaho n’abaganga, amaguru yabo akaba ariyo yagize ikibazo gikomeye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukomekutugezaho.amakurumeza.habahanzeyigihugu.nomugihugu.tubakurikira5/5.mukomezemugeraze

mungurakarama.clematina yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka