Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi ngo baciwe intege no kubura ibyo basezeranyijwe

Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ya Muganza-Kivu” mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kudahabwa inguzanyo bari bemerewe byabaciye intege bituma badahinga uko bari babiteganyije ndetse ndetse n’icyo bahinze kirapfa. Kutagira uruganda hafi yabo byo ngo bituma umusaruro ubapfira ubusa.

Mu mwaka wa 2009, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) cyashishikarije abaturage kwishyira hamwe bagahinga icyayi, kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyaruguru karangwa n’ubutaka busharira.

Icyo gihe abahinzi basabye inguzanyo muri banki nyarwanda y’iterambere (BRD), bagombaga guhabwa mu byiciro bitatu, ndetse banasezeranywa uruganda ruzatunganya icyayi hafi yabo, rwagombaga kubakwa n’umushoramari Mutangana Jean Baptiste.

Inguzanyo bemerewe bahawe igice cya mbere gusa, ku gice cya kabiri bahabwaho macye, naho igice cya gatatu ntibahabwa na make. Ibi byatumye abahinzi bahinga icyayi mu cyiciro cya mbere cy’inguzanyo, ubu kigeze igihe cy’isoromwa, naho mu nguzanyo ya kabiri bahinga gike, ahandi ntibahahinga kubera kubura imbuto.

Icyayi cy’aba baturage ubu kireze ariko bakavuga ko babangamiwe n’uko nta ruganda ruri hafi yabo ngo bakigemureyo, bikabasaba kukigemura mu zindi nganda ziri muri aka karere, kandi ngo ziri kure yabo, bituma rimwe na rimwe bakigezayo cyahiye, inganda ntizicyemere.

Uruganda rwagombaga kubakwa n’umushoramari narwo rwarubatswe ariko ntiruruzura.

Icyayi abaturage bahinze mbere kireze ariko nta ruganda bafite hafi rwo kukigemuraho.
Icyayi abaturage bahinze mbere kireze ariko nta ruganda bafite hafi rwo kukigemuraho.

Ku kirebana n’inguzanyo ya BRD, iyi banki yo ivuga ko yahagaritse guha aba baturage inguzanyo, kuko ngo hari abataragaragazaga ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Nk’uko bitangazwa n’abayobozi ba Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Muganza-Kivu, ngo abaturage bacitse intege bahagarika imirimo yo kwita ku cyayi. Bamwe ngo bavuga ko icyayi bari barahinze mu mirima yabo ntacyo kibamariye, bakaba ngo bagiye kukirandura bakitereramo indi myaka, cyangwa ngo bakiterera ishyamba.

Nyamara ariko n’ubwo aba baturage bavuga ibi, icyayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane muri aka gace, ku buryo iki kibazo cyahagurukije inzego zose zirebwa n’ubuhinzi mu karere ka Nyaruguru, ndetse n’ikigo cy’igihgu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi.

Ku bayobozi b’amakoperative, ngo igikenewe ni uko abaturage bahagarariye babona inguzanyo bari bemerewe na BRD, kandi n’umushoramari akubaka uruganda vuba rukarangira, abaturage ngo bazongera bakunde icyayi banagikorere bafite icyizere ko kizababyarira umusaruro.

Secumi Vincent, umuyobozi wa Koperative COTEMUKI, avuga ko abaturage nibabona inguzanyo bemerewe, bakabona n’uruganda hafi yabo, nta kabuza icyayi bazagikunda.Yongeraho ko akazi kabo nk’abahagarariye abaturake ari ukongera gukundisha abaturage icyayi.

Ati: “Inshingano zacu n’ubundi turazisanganywe, gusa abaturage bacitse intege bitewe n’uko abaturage babuze inguzanyo, ndetse n’icyayi bejeje bakabura aho bakigemura. Gusa nibiboneka tuzabegera, tuganire, tubigishe, tubabwire ko ibibazo bibaho ariko bikanashakirwa umuti”.

N’ubwo ariko mu byo abaturage bijujutira birimo no kubura uruganda hafi yabo, umushoramari uri kubaka uruganda hafi yabo Mutangana Jean Baptiste, we avuga ko uruganda atari rwo rwabuze, ko ahubwo abaturage nta cyayi bafite.

Avuga ko ajya gutangira kubaka uruganda, NAEB yari yamusezeranyije umusaruro w’igitangaza ariko ngo ntawabonetse.

Uyu mushoramari we kuri we ngo asanga abaturage nta bushobozi bafite bwo gukorera icyayi, kuko ngo iki gihingwa gisaba kugishoramo amafaranga menshi mbere y’uko gitangira kuguha menshi. Kuri we rero ngo abaturage bakwiye kwemera kukimuharira akagikorera, ubundi bakajya bagabana inyungu yabonetse ku mwaka.

Ati “Icyayi ni nk’ibindi biti, iyo kidakorewe kirakura umuntu akagitema akagikuramo imyugariro. Ikimbabaza ni uko bavuga ngo bafite icyayi kandi ntacyo bafite.Dore jyewe uko mbibona, bo nibemere bamparire icyayi cyabo ngikorere bo bigire mu yindi mirimo, hanyuma umwaka nushira tujye twicara turebe niba twarungutse, tugabane inyungu”.

Icyi cyayi abaturage bateye mu cyiciro cya kabiri ngo cyishwe nuko batawe inguzanyo bemerewe ngo bacyiteho nk'uko bigomba.
Icyi cyayi abaturage bateye mu cyiciro cya kabiri ngo cyishwe nuko batawe inguzanyo bemerewe ngo bacyiteho nk’uko bigomba.

Ntakirutimana Corneille Umuyobozi mukuru wungirije muri NAEB ushinzwe ibikorwa byo kongera umusaruro no kuwongerera agaciro, we avuga ko kugirango aba baturage bongere kwibona mu buhinzi bw’icyayi, inzego zose zirebwa n’ubuhinzi muri rusange ndetse n’abaturage ubwabo bakwiye kubigiramo uruhare.

Ati “ibibazo bigaragara kuri aba baturage birareba impande zose, yaba ku ruhande rwacu nka NAEB, yaba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, birasaba ko twongera tugashyira imbaraga hamwe, abaturage bagakundishwa igihingwa cy’icyayi”.

Uyu muyobozi akomeza asaba aba baturage kumva ko imirima iki cyayi gihinzeho ari iyabo, bakaba bagomba kuyikorera neza kugirango bayibyaze umusaruro.

Kuri ubu mu karere ka Nyaruguru hashyizweho itsinda rigomba kwegera abaturage, rikabaganiriza kuri gahunda yo kwegurira icyayi cyabo umushoramari Mutangana, rikazagaragaza icyavuye muri ibyo biganiro mu gihe cy’ukwezi.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere tweramo igihingwa cy’icyayi. Kuri ubu muri aka karere hari inganda ebyiri z’icyayi zikora, arizo urwa Mata n’urwa Nshili, ndetse n’urw’umushoramari Mutangana ruteganya kuzura mu gihe cy’amezi abiri.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka