Amajyepfo: Abatekamutwe bafashwe baka amafaranga abaturage ngo bahe agaciro ibikorwa bizimurwa mu kwagura umuhanda

Abasore n’inkumi batandatu bafatiwe mu karere ka Kamonyi abandi babiri bafatirwa muri Ruhango, bagenda ku mazu yubatse ahazagurirwa umuhanda wa Kaburimbo uva Kigali werekeza ku Kanyaru bakaka abaturage amafaranga bitaga ko ari ayo kugira ngo babakorere igenagaciro ry’imitungo ya bo izangizwa mu gukora umuhanda.

Aba basore n’inkumi batawe muri yombi kuri uyu wa kane tariki 21/08/2014 bavuga ko bakorera isosiyeti yitwa “Vision campany” batangiriye igikorwa cyo kwaka abaturage amafaranga muri Santere ya Bishenyi n’iya Rugobagoba mu karere ka Kamonyi, naho mu Ruhango bafatiwe ahitwa kuri 40 mu murenge wa Munini.

Abaturage bavuga ko n’ubwo n’ibindi bikorwa byakozwe nko kwandika nimero ku mazu ya bo byabatunguraga batabimenyeshejwe, ariko batewe urujijo n’uko abaje uyu munsi babakaga amafaranga kandi bakabaha inyemezabuguzi itagira kashe.

Nibarere Annonciata utuye muri santere ya Bishenyi mu murenge wa Runda avuga ko bamubajije agaciro aha inzu ye akababwira Miliyoni 10 bahita bamwaka amafaranga ibihumbi bibiri arayabaha. Ngo ako kanya umuyobozi w’umurenge yahise aza arabajyana maze abari bamaze kubaha amafaranga babasanga mu modoka barayabaka.

Bakaga amafaranga ibihumbi bibiri abafite inzu aho umuhanda uzagurirwa ngo bazihe agaciro.
Bakaga amafaranga ibihumbi bibiri abafite inzu aho umuhanda uzagurirwa ngo bazihe agaciro.

Sosiyeti yakaga amafaranga ihagarariwe n’uwitwa Subukino Israel uvuga ko ifitanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), abakozi bayo bitwaje amafishi n’ibyangombwa biriho ikirango cya RTDA.

Ubwo umukozi wa RTDA, Nshimyumurenyi Félix yabasangaga ku biro by’umurenge wa Runda yahakanye ko atabazi ndetse ko na sosiyeti bavuga ko bakorera itazwi n’ikigo cya bo, ahubwo ko bagomba kubazwa impamvu bakoresha ibirango by’ikigo cya Leta bakabishukisha abaturage.

Aragira ati “iyi Logo (ikirango) kuyibona si ikibazo kuko umuntu wese agiye kuri Site (urubuga) ya RTDA ashobora kuyikopororaho akayishyira ku rundi rupapuro akayikoresha icyo ashaka. Ahubwo aba bantu nibakurikiranwa mu buryo bwimbitse niho hamenyekana mu buryo bwimbitse uwabatumye”.

Akomeza avuga ko isoko ryo gukora ibarura ry’amazu ari ku muhanda, kuyaha agaciro no gutera imbago aho umuhanda uzagarukira niwagurwa RTDA yarihaye amashuri makuru. Umuhanda ugana ku Kanyaru ukaba warakoreweho n’icyahoze cyitwa KIST kandi imirimo ikaba yararangiye.

Subukino uvuga ko yahawe akazi nk’umutekinisiye n’uwitwa Mukunzi Jean Damascène ari nawe nyiri Sosiyeti ariko akaba yamuhamagaye kuri telefoni ntaze; ngo yahaye akazi abana barangije amashuri yisumbuye 12 ariko we ntiyemera ko akazi bakoraga kwari ukwambura abaturage.

Dore uko abivuga: «sinabifata ngo ni ukwambura abaturage. Igikorwa twakoraga twari tugiye kubikora tutabizi ahubwo uwaduhaye akazi niwe wari uzi ikigamijwe. Na bariya bana baje kwaka akazi ntago bari baje kwambura ahubwo bubahirizaga amabwiriza y’uwabahaye akazi ».

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supertendant Hubert Gashagaza aratangaza ko hagikorwa iperereza ku miterere y’icyaha n’umugambi wari wihishe inyuma y’iki gikorwa, hagati aho ariko ubugenzacyaha bukaba bukurikiranye aba bantu kuko bigaragara ko bafatiwe mu gikorwa cy’uburiganya bakoresheje impapuro mpimbano.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka