Nyamata: Ntibavuga rumwe na EWSA ku kibazo cyo kwigurira insinga z’amashanyarazi

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyamata II, akagali ka Nyamata ville mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi bwa EWSA kubahiriza amasezerano bari bagiranye yo kubaha umuriro ariko nyuma EWSA ikabasaba kwigurira insinga z’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko ngo mu mwaka wa 2011, aribwo EWSA yabasezeranije ko izabaha umuriro bitarenze umwaka wa 2012, nabo bahita bashyira mu myanya bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi mu mazu yabo nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage witwa Kanzayire Bernadette.

Agira ati “ibi byose twabishyizemo tumaze no kwishyura amafaranga badusabye, ariko twatangajwe no kumva EWSA iri kutubwira ngo twigurire insinga mu gihe nyamara EWSA ari yo yagombaga kuziduha”.

We na bagenzi be bavuga ko, mu mwaka wa 2011 ari bwo EWSA yabasabye ko bakwishyura amafaranga yo gukurura umuriro, ndetse no gushyira amatara n’ibindi bikoresho bijyana nayo mu mazu yabo.

Ibi ngo nyuma y’uko babikoze bakomeje gutegereza ko iwubaha, kugeza ubwo mu mwaka wa 2013 ibabwiriye ko ngo; nta tiransifo ihari bawukururiraho, nyamara mu gihe Sosiyete itanga umuriro ukomoka w’imirasiye y’izuba ya MOBISOL itanga umuriro yazaga nibwo babwiye EWSA ko yabasubiza amafaranga batanze, kugira ngo bikoreshereze uwa MOBISOL nk’uko bivugwa na Dukundana Pierre.

Ati “ EWSA ibona kutubwira ko igiye kuduha umuriro ariko buri muturage akigurira insinga mu gihe nyamara mu masezerano twagiranye harimo kuduha insinga ku buntu”.

Ibiro bya EWSA ishami rya Nyamata.
Ibiro bya EWSA ishami rya Nyamata.

Aba baturage bavuga ko ibi bikoresho by’umuriro bashyize mu mazu yabo biri kwangirika ku buryo igihe n’umuriro wazazira byazabasaba kugura ibindi, dore ko banavuga ko babitanzeho amafaranga menshi.

Ubuyobozi bwa EWSA ishami rya Bugesera buvuga ko ngo byatewe n’ibura ry’insinga zujuje ubuziranenge, iki kandi kikaba ari ikibazo kiri mu gihugu hose nk’uko bivugwa na Uwimana Jean de Dieu ushinzwe ikwirakwiza ry’amashanyarazi muri EWSA ishami rya Bugesera.

Ati “twasabye abaturage ko abafite ubushobozi bakwigurira izo nsinga, kuko tutakumira umuturage udashaka gutegereza igihe izindi zizagurirwa. Gusa bitarenze mu kwezi kwa munani kw’uyu mwaka, insinga ziraba zabonetse , bityo aba baturage babone umuriro nkuko twabibasezeranyije”.

Ubuyobozi bwa EWSA kandi buvuga ko kuba bwarabasabye kujya bagurira insinga mu ma QUINCALLERIE akorana nayo, ngo ni ukugira ngo mu gihe baziguze bajye banaha EWSA inyemezabuguzi baguriyeho bityo amafaranga baziguze bazayagabanyirizwe mu bwishyu bw’ifatabuguzi dore ko uyu muriro ugomba kwishyurwa mu byiciro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko EWSA ifite ibibazo byinshi, aho ivugurura rizabikemura ko bayitobye cyane? Ariko se no kwica amasezerano ntacyo bikivuze? Ese iyo ibintu binaniranye nta n’amakuru ahabwa abo bireba?

John yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka