Burera: Isuzuma rishya ry’imihigo ngo rirabafasha gusobanura ibikorwa bashize amanga

Abakozi b’akarere ka Burera, batoranyijwe gusobanura ibikorwa by’imihigo y’ako karere y’umwaka 2013-2014, batangaza ko isizuma ry’imihigo rishya ryashyizweho rituma bisanzura bagasobanura neza ibikorwa bakoze.

Ibi babitangaje ku wa kabiri tariki ya 29/07/2014 ubwo itsinda risuzuma imihigo ryatangiraga gusuzuma imihigo y’akarere ka Burera. Igikorwa biteganyijwe ko kizamara iminsi itatu. Mbere y’uko iryo tsinda risuzuma imihigo ryabanje gutoranya abakozi 15 bagomba gusobanura ibikorwa by’imihigo y’akarere ka Burera.

Iryo tsinda, rikuriwe na Mugisha Roger, rigizwe n’abantu 14, baturutse mu kigo cyigenga gikora ubugenzuzi n’ubusahakashatsi bwimbitse ku mibereho y’abaturage (IPAR), ari nacyo cyeguriwe kugenzura imihigo y’uturere.

Buri mukozi w'akarere ka Burera mu batoranyijwe yanyuraga wenyine imbere y'abasuzuma imihigo ubundi agasobanura umuhigo runaka.
Buri mukozi w’akarere ka Burera mu batoranyijwe yanyuraga wenyine imbere y’abasuzuma imihigo ubundi agasobanura umuhigo runaka.

Mu gusuzuma imihigo, iryo tsinda ryigabanyijemo kabiri bamwe basigara babaza abo bakozi batoranyijwe naho abandi bajya kubaza abaturage 180 bo mirenge itandatu yatoranyijwe uko bakira ibikorwa by’imihigo begerezwa.

Ikindi ni uko buri mukozi umwe w’akarere ka Burera, muri abo batoranyijwe, anyura wenyine imbere y’abagize itsinda risuzuma imihigo uko ari batatu ubundi agasobanura umuhigo runaka, akabazwa ibibazo bitandukanye.

Ibi bitandukanye n’isuzuma ry’imihigo ryari risanzwe kuko ryakorwaga abakozi bose b’akarere bateraniye hamwe ubundi itsinda rishinzwe gusuzuma imihigo rikajya rihamahara umwe mu bakozi, bitewe n’umuhigo ugezweho, akajya imbere agasobanura uwo muhigo akabazwa ibibazo bose babireba.

Mbere y'uko isuzuma ry'imihigo ritangira ubuyobozi bw'akarere ka Burera bwabanje kwerekana imihigo yahizwe.
Mbere y’uko isuzuma ry’imihigo ritangira ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwabanje kwerekana imihigo yahizwe.

Abakozi b’akarere ka Burera basobanuye imihigo bavuga ko isuzuma ry’imihigo rishya ryashyizweho ribafasha gusobanura neza ibyo bakoze bashize amanga kurusha mbere. Musabwa Eumène, ukuriye uburezi muri ako karere, arabisobanura.

Agira ati “Ibyo ari byo byose iyo uri imbere y’abantu 100 uko wakwitwara ntabwo ari ko wakwitwara uri imbere y’abantu babiri. Hari abagira ubwoba imbere y’abantu benshi, hari n’abadatinya abantu. Birumvikana ko rero uburyo bwo gusuzuma buratandukanye. Navuga ko rero ubungubu mu by’ukuri bufasha umukozi agasobanura (neza) ibyo yakoze.”

Abuyobozi bw’akarere bwizeye ko buzagirwa inama

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko kuba isuzuma ry’imihigo ryarahindutse bizakomeza kubafasha mu kwesa imihigo. Ngo kuko abagize itsinda risuzuma imihigo bakora nkaho bari gukora ubushakashatsi. Bityo rero ngo nibarangiza isuzuma bizeye ko bazabagira inama zimbitse.

Mugisha Roger (wambaye ishati y'umweru)ukuriye itsinda risuzuma imihigo mu karere ka Burera yabanje gusobanurira ubuyobozi bw'ako karere uko iryo suzuma rigomba gukorwa.
Mugisha Roger (wambaye ishati y’umweru)ukuriye itsinda risuzuma imihigo mu karere ka Burera yabanje gusobanurira ubuyobozi bw’ako karere uko iryo suzuma rigomba gukorwa.

Agira ati “Ni abashakashatsi koko! Iyo ubona isuzuma ryabo ni abashakashatsi. Kuko n’abakozi barababaza bati ‘umuhigo mwawugezeho. Ariko se nta mbogamizi mwahuye nazo? Ibyo rero nkabona bizadufasha. Urebye imikorere yabo, uko bari gukora bizadufasha kuko nibwira ko nibamara gutangaza ibyavuye mu isuzuma bazatanga n’inama”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bari barahize imihogo 67 ariko umwe, wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, uza gukurwamo kuko umufatanyabikorwa wagombaga kuwushyiramo bikorwa yaje kubihagarika ataratangira. Mu mihigo 66 yasigaye ngo 64 bayesheje ku kigero cya 100%.

Mu minsi itatu abagize iryo tsinda bazamara mu karere ka Burera bazaganira n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere, abagize inama njyanama, abagize komite nyobozi ndetse banasure ibikorwa bitandukanye by’imihigo biri mu mirenge bahisemo. Ibyuvuye muri iryo suzuma ngo bizatangazwa mu kwezi kwa 08/2014.

Ubwo umukozi ugezweho yabaga ari gusobanura umuhigo abandi bakozi b'akarere ka Burera babaga bari hanze barindiriye ko nabo bagerwaho.
Ubwo umukozi ugezweho yabaga ari gusobanura umuhigo abandi bakozi b’akarere ka Burera babaga bari hanze barindiriye ko nabo bagerwaho.

Isuzuma ry’imihigo ryari risanzwe rikorwa n’inzego za Leta kandi abaturage ntibagiraga umwanya wo kubazwa niba ibiboneka ku mpapuro byaba byarashyizwe mu bikorwa uko byakabaye.

Byaje kugaragara ko iri suzuma ritagaragazaga ishusho nyakuri ya buri karere. Ngo kuko imihigo myinshi yagaragaraga ku mpapuro gusa ariko nta bikorwa bigaragara.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya iyo usobanura ibyo usobanukiwe nta kiza nkabyo niyo mpamvu ubona rwose abo bayobozi bameze neza cyane kuko Imihigo bageze kure bayesa pe!

Mugabo yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka