Rutsiro: Gahunda yo kwigishiriza hamwe abana bafite ubumuga n’abatabufite imaze gushinga imizi

Mu bihe byo hambere byari bimenyerewe ko bamwe mu bafite ubumuga batirirwa bagana ishuri, abagize amahirwe bakajya kwiga mu bigo byabugenewe, ariko muri iki gihe hariho gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, ku buryo iyo gahunda nko mu karere ka Rutsiro imaze kugera ku ntera ishimishije.

Iyo gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite yitwa “Uburezi budaheza”, aho abana bafite ubumuga n’ibindi bibazo by’imyigire binyuranye bigana n’abandi bana badafite ibibazo by’imyigire bakigana mu ishuri rimwe kandi bakigishwa n’abarimu bamwe.

Umushinga wa mbere wibandaga ku burezi budaheza mu karere ka Rutsiro watangiye mu mwaka wa 2010 urangira mu mwaka wa 2013, icyo gihe ukaba warakoreye mu bigo by’amashuri umunani. Nyuma haje undi mushinga watangiye mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2013. Ni umushinga ukorera mu bigo 10 byo mu mirenge ine yo mu karere ka Rutsiro ari yo Mukura, Mushubati, Gihango na Manihira.

Mu bimaze kugerwaho n’uwo mushinga harimo kubarura abana bafite ubumuga bari mu myaka yo kuba babasha kujya ku ishuri, harimo abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo mu mutwe, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Abanyeshuri bo ku kigo cy'amashuri abanza cya Rutsiro bishimira ko bigana na bagenzi babo 33 bafite ubumuga butandukanye mu gihe mbere wasangaga bahezwa ntibagane ishuri.
Abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Rutsiro bishimira ko bigana na bagenzi babo 33 bafite ubumuga butandukanye mu gihe mbere wasangaga bahezwa ntibagane ishuri.

Musabyemaliya Marie Chantal, umukozi wa Handicap International ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uburezi budaheza mu karere ka Rutsiro avuga ko umwaka wa 2013 warangiye hari abana bagera kuri 210 bari mu ishuri, mu gihe umushinga watangiye mu kwezi kwa gatandatu 2013 mu ishuri hasanzwemo abana 125 bakoranaga n’umushinga wa mbere warangiye.

Muri uyu mwaka wa 2014, abana bafite ubumuga muri ibyo bigo icumi byo mu mirenge ine bagannye ishuri bariyongereye bakaba bamaze kugera kuri 271.

Biteganyijwe ko umushinga w’uburezi budaheza watangiye mu kwezi kwa gatandatu 2013 uzarangirana n’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2014. Igihe umushinga uzaba wahagaze, akarere ngo kazakomeza gukurikirana ibyo wakoraga.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho kandi bizatuma iyi gahunda y’uburezi budaheza ikomeza harimo kuba bamwe mu barezi bo ku bigo icumi byo muri iyo mirenge ine umushinga ukoreramo barahuguwe ku buryo bwo kwigishiriza hamwe abana bafite ubumuga n’abatabufite, abo babihuguriwe bakaba bagira n’uruhare mu guhugura bagenzi babo.

Abarezi bungurana ubumenyi hagamijwe kunoza imyigishirize y’abafite ubumuga

Abarezi bo kuri bimwe muri ibyo bigo bagira gahunda yo guhura bakungurana ibitekerezo n’ubumenyi bwerekeranye no kwita kuri abo bana kugira ngo bamwe bigire ku bandi uburyo umwana ufite ubumuga yabasha kujya mu ishuri akigana n’abandi.

Aha abarezi bo ku bigo by'amashuri bitatu bari bahuriye hamwe bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imyigishirize y'abafite ubumuga.
Aha abarezi bo ku bigo by’amashuri bitatu bari bahuriye hamwe bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imyigishirize y’abafite ubumuga.

Ibi bikaba ari na ko biherutse kugenda, ubwo abo ku bigo bya Rwamiko na Bumba bagendereraga ikigo cy’amashuri abanza cya Rutsiro mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2014. Baboneyeho no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho nyuma y’umwaka ushize uwo mushinga utangiye kugira ngo noneho bafate ingamba zo kurushaho guteza imbere uburezi budaheza.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rutsiro, Babonampoze François Xavier, asobanura uko uburezi budaheza ku kigo ayobora, yavuze ko ikigo cyose gifite abanyeshuri 1093. Mu midugudu ikikije icyo kigo hari abana 39 babaruwe bafite ubumuga, ariko abana 33 ni bo baza kwiga kuri icyo kigo.

Muri bo 16 ni abahungu, mu gihe 17 ari abakobwa. Bafite ubumuga butandukanye, harimo abana babiri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Icyakora ngo nta kibazo bafite kuko babasha kwigana n’abandi banyeshuri babifashijwemo n’abarimu babihuguriwe.

Ngo harimo n’undi mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’undi ufite ubumuga bw’ingingo, icyakora we Handicap International yamufashije kubona igare ababyeyi be babasha kumutwaramo bamusunika bakamugeza ku ishuri ku buryo na we ngo hari ibyo atangiye kujya asobanukirwa.

Kuri icyo kigo bafite undi mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe. We ngo byabanje kuba n’ikibazo gikomeye ku buryo ababyeyi be bari bafite impungenge ko nagera ku ishuri azajya yirirwa arwana n’abandi bana. Umuyobozi w’ikigo avuga ko ubu uwo mwana amaze kumenyerana n’abandi, ku buryo aza akicara mu ishuri akigana n’abandi.

Kuri icyo kigo haboneka n’icyumba giteguye neza gifasha umwana waramuka agize ikibazo cy’uburwayi cyangwa umunaniro ku buryo iyo bibaye ngombwa bamujyanayo akaryama akaruhuka.

Icyo kigo cy’amashuri abanza cya Rutsiro gifatanya n’ababyeyi kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga kuko hashyizweho itsinda ry’ababyeyi 46 rikurikirana abo bana mu gihe bari iwabo mu ngo ndetse abo babyeyi bakagira n’uruhare mu kubageza ku ishuri.

Zimwe mu mbogamizi ziriho ngo ni uko hari ababyeyi batariyumvisha ko umwana ufite ubumuga ashobora kwigana n’abandi akazigirira akamaro kandi akakagirira n’igihugu. Icyakora izo mbogamizi ngo zigenda zirangira bitewe n’uko uwajyanye umwana we mbere abona ibyiza byabyo agasubira mu rugo agashishikariza n’undi mubyeyi umufite kumujyana ku ishuri.

Mu gihe gito umushinga usigaje, barateganya guhugura abarimu mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi cyane cyane ku rurimi rw’amarenga ndetse no gukomeza gahunda zisanzwe ziriho zo kubarura abana bafite ubumuga , kubajyana ku ishuri no gukangurira ababyeyi kwita kuri abo bana kimwe nk’abandi.

Ibigo byatangirijwemo iyo gahunda bifite gahunda yo kuyisakaza no mu bindi bigo kugira ngo umwana ufite ubumuga abashe kubona uburezi kimwe n’abandi hafi y’aho atuye bitabaye ngombwa ko ajya mu bigo bya kure byagenewe abafite ubumuga.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka