Nyagatare: Abasiba umuganda bagiye kujya bahanwa

Ubuyobozi bw’akagari ka Nyagatare mu karere ka Nyagatare bwafashe icyemezo cyo gukora amakarita y’abitabira umuganda hagamijwe kumenya abatawitabira bigafasha mu kubagenera ibihano biteganywa n’itegeko ry’umuganda.

Mu muganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa 26/07/2014 imidugudu itatu muri itanu igize akagali ka Nyagatare yagombaga guhurira mu mudugudu wa Nyagatare ya kabiri ahakozwe umuganda wo gutema ibyatsi biri mu ishyamba rikikije umugezi w’umuvumba rinyura munsi y’umujyi.

Gusa uyu muganda witabiriye n’abaturage bacye ugereranije n’abatuye iyi midugudu barenga gato ibihumbi bibiri. Mujawamariya Viriginiya utuye mu mudugudu wa Nyagatare ya 3 ni umwe mu bagore bacye bari bitabiriye uyu muganda. Avuga ko impamvu hari abatitabira umuganda ari ukutawuha agaciro bagahitamo gufunga ibipangu bakiryamira.

Abitabira umuganda mu mujyi wa Nyagatare ni bacye.
Abitabira umuganda mu mujyi wa Nyagatare ni bacye.

Iki kibazo cy’abatitabira umuganda kandi cyanaganiriweho n’abawitabiriye nyuma y’umuganda. Kubera ko ngo atari ubwa mbere kibaye ubuyobozi bw’aka kagali bwafashe ingamba zigamije kugarura abaturage ku muganda.

Nkurunziza Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyagatare avuga ko bafatiye hamwe ingamba zo gushyiraho amakarita y’abitabira umuganda kugira ngo byorohe kumenya abatawitabira bagenerwe ibihano ariko nanone ngo bazajya babanza kuwibutsa abaturage kugira ngo bamenye aho ukorerwa n’ibikoresho bitwaza kugira ngo utawitabiriye atagira urwitwazo.

Abamotari bari biyicariye kuri moto zabo nta bikoresho by'umuganda.
Abamotari bari biyicariye kuri moto zabo nta bikoresho by’umuganda.

Mu mpamvu zagaragajwe ko zituma benshi batitabira umuganda, harimo ubukwe, kuba hari ababa babonye umwanya wo kujya mu nzuri zabo no gusura imiryango cyane ko indi minsi baba bahugiye mu kazi, abagore cyangwa urubyiruko bumva ko umuganda ureba abagabo bubatse gusa kimwe n’ababa babonye umwanya wo kuruhuka ndetse n’ababyanga ku bushake.

Uretse guhana abatitabira umuganda ngo n’abaza nta bikoresho bitwaje nabo bagiye kuzajya bahanwa cyane ko ibikoresho bikenerwa baba babitunze mu ngo zabo.

Umuturage wujuje imyaka y’ubukure wese ategetswe kwitabira umuganda. Itegeko riteganya ibihano birimo amafaranga 5000 ku muntu wese utitabiriye umuganda.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka