Gakenke: Bagiye kurushaho gukumira ibihungabanya umutekano
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugiye kurushaho gukaza umutekano, kugira ngo hagize n’uwashaka kuwuhungabanya atazabona aho amenera.
Ibi babitangarije mu nama yaguye y’aka karere yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere, Deogaratias Nzamwita, kuri uyu wa gatanu tariki 25/7/2014.
Bimwe mu byagarutsweho harimo uko umutekano wifashe muri kano karere ka Gakenke, n’ingamba kw’ikumira no kurwanya inkongi z’umuriro zagiye zigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu mu minsi yashize.
Mu bindi byagarutsweho ni uburyo ibikorwa by’uburembetsi bigomba gucika burundu n’ibindi birimo gushira mu bikorwa gahunda ya Minisitiri yo kurwanya icuruzwa ry’imiti itemewe.
Sibyo gusa kuko iyinama yaguye y’umutekano yanavuze kumyenda itarishurwa amashuri y’imyaka 12 y’amashuri y’ibanze n’abanze kwishyura za Sacco.
Ku byerekeye n’ibyaha byagaragaye mu Karere ka Gakenke muri uku kwezi gusoza, hagaragaye impfu eshatu n’impanuka eshanu n’ibindi byaha birimo nk’abantu bagerageje kwiyahura ariko kub wamahirwe bikaba byaragiye biburizwamo.
Uretse kuba iyinama yaguye y’umutekano y’akarere ka Gakenke yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere, harimo kandi abayobozi yaba abingabo cyangwa polisi mu karere n’izindi nzego z’ubuyobozi yaba ku rwego rw’imirenge cyangwa n’akarere.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko tumenya tukabishyira mumutwe ko umutekano ariryo shingiro ryubuzima rya buri munyarwanda , kandi kuba buri wese abyumva atyo ni intambwe ndende kandi igomba gusigasirwa , kandi umutekano dufite ubu tuwusigasiye byatugeza kure mu iterambere
iyo umutekano wabuze ntamajyambere ashobora kugerwaho ariko ni byiza cyane abaturage nibifatira ingama zo kwicungira umutekano kandi nufite gahunda yo kuwuhungabanya bakamutanga hakiri kare maze ngo murebe ukuntu mu karere kanyu hazahora amata n’ubuki.
umutekano nukazwe maze twime umwanya abashaka kutuzanamo amacakubir tubereke ko ibyo twabirenze