Matimba: Abagituye ahazuhirwa imyaka bazimurwa

Mu gihe bamwe mu baturage batuye ahatunganywa ubutaka buzakorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi mu kagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare babajwe no kuba bo ubutaka bwabo butarashyizwe muri iyi gahunda yo kuhira, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko aba baturage basigayemo bazimurwa n’ubutaka bwabo bwose bugahuzwa n’ubundi.

Mu kagali ka Kagitumba hegitari 500 nizo zahujwe zikaba zirimo gutunganywa zikazakorerwaho ubuhinzi bw’igihingwa kimwe. By’umwihariko imyaka izaba ihinze kuri ubu buso izuhirwa hifashishijwe uburyo bw’ibyuma bizenguruka binyanyagiza amazi mu myaka.

Ubu ubutaka bwatangiye guhingwa ndetse n’ibyuma byamaze gushyirwamo. Mutabaruka Sali atuye mu mudugudu wa Nziranziza. Ku butaka bwe bafashe agace gato kazuhirwa n’aho aharimo urutoki n’urugo rwe harasigara. Ibi ngo ntibyamushimishije kubera ko hari amajyambere yamucitse.

Mu byiza uku kuhira imyaka bifitiye abaturage ngo ni umusaruro uzikuba incuro nyinshi. Mutabaruka avuga ko bazajya bahinga ibihembwe 3 aho kuba 2. Ikindi ngo ntibazongera kurumbya imyaka nk’uko byabagendekeye muri iki gihembwe cy’ihinga gishize.

N’ubwo ubu butaka buzakorerwaho ubu buryo bwo kuhira imyaka bwatangiye gutunganywa hari n’ubundi bwasigayemo hagati kubera ko butuwemo n’abaturage benshi. Mwumvaneza Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba avuga ko bamaze kuganira n’aba baturage kandi nabo bemeye gutanga ubutaka bwabo nabwo bukazakorerwaho ubuhinzi bwuhirwa.

Ubu ngo hagiye gutangira gahunda yo kubabarira imitungo yabo hanyuma bagashakirwa umudugudu batuzwamo ariko ntibagume hagati y’imirima kuko batashobora guhangana n’amazi ashirwa mu mirima ibegereye.

Imiryango 13 niyo yamaze kwimurwa kuko amazi ava mu byuma byuhira yashoboraga gusenya amazu yabo. Kubera inyungu bategereje kuri ubu buryo bwo kuhira imyaka, aba baturage b’akagali ka Kagitumba bemeza ko bazarinda ibi bikorwa bagejejweho.

Kuri ubu butaka burimo guhingwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyujijwe mu mushinga wayo wo kuhira imusozi GFI mu karere ka Nyagatare ukaba ukorera mu mirenge ya Matimba na Musheli. Ibikorwa byawo bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2011 ubwo hatunganywaga hegitari 400 mu tugali twa Nyagatabire na Rwentanga.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazimurwe kugira ngo batabangamira imihingire no kuhira imyaka maze dukomeze tube aba mbere mu kwuhaza mu biribwa

kawangire yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka