Nyamasheke: Umwana w’umukobwa yarohamye mu Kivu ahita yitaba Imana

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Uwimana Solange yarohamye mu Kivu mu masaha ya saa saba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014, ubwo yari ajyanye n’abandi bana koga muri ayo mazi ahita arohama bamukuramo yashizemo umwuka.

Uyu mwana w’umukobwa akomoka mu mudugudu wa Bizenga mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo,yarohamiye ahitwa ku Gashendero mu kagari ka Shara mu mudugdu wa Kibare, yari aje gusura nyina wabo witwa Nyiranshimiyimana Epiphanie.

Nk’uko bitangazwa n’ababibonye ngo uyu mwana yari ajyanye n’abandi bana koga ariko we ntabwo yari azi uburyo boga hanyuma anyerera ku nkombe ahari ibitare ahita agwa mu mazi.

Umwe mu bana yavuze ko bari kumwe hafi y’inkombe ariko ko we atari azi koga hanyuma agwa mu mazi bamukuramo yapfuye. Yagize ati “yanyereye ku bitare ahita agwa mu mazi ariko ntabwo yari azi koga yahise asoma amazi ahita apfa”.

Uwimana Solange yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma (autopsie).

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka