Musanze: Haramurikwa ibihangano bikangurira abantu amahoro n’ubumwe
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanyije n’umuryango AEGIS TRUST barimo kumurika mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa kabiri tariki 22/07/2014 ibihango by’abana n’abantu bakuru bitanga ubutumwa bw’amahoro no kwimika ubumwe mu Banyarwanda.
Ngirinshuti Nelson, umuhuzabikorwa w’iryo murika, asobanura ko ibyo bihangano birimo kumurika byakozwe n’abana bato bari hagati y’imyaka 9 na 12 bigishijwe gushushanya n’ibindi bihangano by’abanyeshuri bakuru batsinze amarushanwa ya CNLG yateguwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Icyatumye bategura iryo murikabihangano, ngo ni ukugira ngo ubutumwa bifuzaga gutanga babunyujije muri ibyo bihangano bugere ku Banyarwanda; nk’uko bishimangirwa na Ngirinshuti Nelson, yongeraho ko bikangurira urubyiruko gutanga ubutumwa bwubaka igihugu aho kubiharira abayobozi.
Ngirinshuti agira ati: “Ni ukuvuga ko dushaka ko Abanyarwanda bafunguka mu mutwe atari kuvuga ngo ni abayobozi bazaza bakora ibintu gusa ahubwo na bo bakumva ko hari ubutumwa bafite bwagera ku Banyarwanda bose kandi bwadufasha kubaka igihugu cyacu”.
Inkuru zishushanyije, ibihangano by’ubugeni, imivugo byose bigaruka ku bubi bya Jenoside, amahoro arambye n’ubumwe n’ubwiyunge ni byo usanga muri iryo murikabihangano rizamara iminsi ibiri mu Karere ka Musanze.
Uwineza Sylvie ni Umunyeshuri uri mu mwaka wa Gatandatu ufitemo umuvugo ugira uti: “Jenoside tuyicurire amacumu acanye”, yavuze ko ahanga uwo muvugo yashakaga gutanga ubutumwa bw’uko Abanyarwanda ari bamwe bavuga ururimi rumwe kandi bahuje umuco, ibyo bigishijwe atari byo.
Usibye imivugo kandi harimo n’ibindi bihangano, Mukendi Arsene w’imyaka 20 aramurika igihangano gishushanyije ati: “Iki gishushanyo kiratanga ubutumwa bujyanye kivuga ngo tube mu mahoro duharanira ko tuzabamo n’igihe kizaza”.
Iri murika by’ibihangano ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko rizakorerwa mu turere tubiri muri buri ntara, nyuma ya Musanze hatahiwe Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru rikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda twese turi bamwe , niyo mpamvu icyadutanya kidakwiye guhabwa agaciro
yo abana nkaba bakora ibihangano nkibi rwose bajye begerwa bakazamurirwa impano zabo, ntizigapfe ubusa rwose
biciye mu bihangano biragaragara ko ubumwe mu banyarwanda bushoboka niba umwana w’imyaka 9 ashobora gukora igihangano nkicyo akangurira aabantu amahoro kuki njye ushaje ntamufatiraho urugero?. u Rwanda ruragaragaza imbere heza.