Bugesera: Abubatse amazu yubakiwe abacitse ku icumu barasaba kwishyurwa

Nyuma y’umwaka abakozi bubatse amazu y’abacitse ku icumu mu karere ka Bugesera bategereje amafaranga bakoreye ntibayabone, ubu baratabaza ubuyobozi bw’akarere ngo bubishyurize rwiyemezamirimo wabakoresheje.

Aba bakozi barimo abafundi n’abayedi bubatse amazu kuva mu mwaka w’2012, bavuga ko mu gihe bubakaga aya mazu, ubundi bahemberwaga icyumweru, kandi bakayahemberwa igihe nta bucyerererwe bubayeho, nk’uko bivugwa n’abo bubatsi.

Ngo kuva mu kwezi kwa gatatu kw’umwaka wa 2013, rwiyemezamirimo yatangiye kujya abatubwira ngo azabahemba ntarabona amafaranga kugeza ubwo bacika intege bakareka akazi, bitewe n’uko baabonaga barushaho kugira ubukene biturutse ku kuba batarabonaga umwanya wo kugira icyo bakora mu ngo zabo.

Aba bakozi bavuga ko ngo uko bagiye bava mu kazi, rwiyemezamirimo yagendaga azana abandi bakozi bo mu yindi mirenge, nyamara kandi akabahemba, gusa ngo nabo byarangiraga atabahembye, bityo nabo bakareka akazi, ibyo ngo byakomeje gutyo kugeza mu kwezi kwa Kalindwi 2013, ari nabwo yahagaritse kubaka akarere kamuhagaritse.

Benshi muri abo bakozi basaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubishyuriza uwo rwiyemezamirimo wo muri enterprise DIDIKOF kuko ngo ariko kamuhaye amasezerano.

Uyu rwiyemezamirimo yubakaga amazu mu mirenge ya Ruhuha, Mareba, Nyarugenge na Kamabuye bikaba bitoroshye kumenya abakozi bose abereyemo amafaranga gusa mu murenge wa Mareba gusa hari abakozi 15 bishyuza amafaranga arenga ibihumbi 700.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, buvuga ko bugiye gucyemura iki kibazo bidatinze, bugahemba aba baturage mbere y’uko businyana amasezerano n’undi rwiyemezamirimo uzakomeza kubaka aya mazu kuko atari yuzuye nk’uko umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis abivuga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka