Mwezi: Uburezi budaheza ntibubangamira uburezi bufite ireme

Bamwe mu babyeyi n’abarezi bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko uburezi bw’abana bafite ubumuga ntacyo buhindura ku burezi bufite ireme mu gihe abana bose bigira hamwe, ndetse bagahabwa inyigisho zimwe.

Ibi byatangajwe mu rugendoshuri rwakozwe n’abarimu bo mu rwunge rw’amashuri Saint Don Bosco rwo ku Ishara mu murenge wa Kagano bakarukorera mu kigo cy’amashuri abanza cyitiwe mutagatifu Gregoire cyimakaje uburezi budaheza kiri mu murenge wa Karengera aho bita i Mwezi kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nyakanga 2014.

Andre Nsabimana uyobora ’ikigo cy’amashuri abanza cya Mwezi avuga ko hari abana benshi batageraga ku ishuri kubera imyumvire y’ababyeyi ko umwana wamugaye ntacyo ashoboye ndetse ko ntacyo azabamarira, nyamara nyuma yo kubibakangurira, bazanye abana babo ku buryo bigana n’abandi bana kandi bagatera imbere hamwe.

Yagize ati “byasabye ingufu nyinshi muri iyi myaka ibiri kugira ngo twumvishe ababyeyi ko abana babana n’ubumuga bafite agaciro kandi ko bakwiye kwitabwaho , ariko ababyeyi barabyumvise ubu abana bariga neza hamwe n’abandi, turabafasha gukuraho inzitizi zishobora gutuma batiga neza nk’imigunguzi, ubwiherero butajyane n’ubumuga bwabo ndetse tugashaka n’ibikoresho byihariye bifashisha mu myigire yabo”.

Abanyeshuri b'i Mwezi.
Abanyeshuri b’i Mwezi.

Nsabimana avuga ko hari abana bagiye babagana bararangeje imyaka yo gutangira amashuri kubera ko hari ababyeyi bari barabaretse bibwira ko batashobora kwiga kubera ubumuga bafite. Muri iki kigo kibamo abana basaga 1200 bafite abasaga 30 bafite ubumuga.

Niyitegeka Twahirwa Marie Rose, ni umuyobozi w’ikigo cyo ku i Shara, Saint Don Bosco avuga ko bungutse byinshi bakoraga ku kigo cyabo akaba yiyemeje ko mu gihembwe cya gatatu bazatangirana ingamba zo kwimakaza uburezi budaheza kandi basigasira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “twakiraga abana ariko tudafite ibikoresho bihagije, ubu tugiye kubishaka dukureho inzitizi zishobora gutuma umwana ufite ubumuga atiga uko bikwiye, tuzafatanya n’ababyeyi duhindure imyumvire kuko abo turera nizo ngufu zacu”.

Anaclet Habiyambere uhagarariye ababyeyi mu burezi budaheza avuga ko byari bigoye kumva ko umwana wamugaye hari icyo yazakumarira bikagorana kumufasha kumugeza ku ishuri kubera ko byabaga binagoranye ariko agasanga iyo myumvire imaze gucika ko umwana wese ari umwana.

Abarimu n'ababyeyi bo mu rwunge rw'amashuri Saint Don Bosco bakoreye urugendoshuri mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Gregoire kiri i Mwezi.
Abarimu n’ababyeyi bo mu rwunge rw’amashuri Saint Don Bosco bakoreye urugendoshuri mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Gregoire kiri i Mwezi.

Ntawiha Marie Rose uhuza ibikorwa by’uburezi budaheza muri Handicap International mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro avuga ko abana babana n’ubumuga biga neza bagafatanya n’abandi kandi ntihagire ikibazo kivukamo na kimwe.

Yagize ati “ikimaze kugaragara ni uko uburezi budaheza butabangamira uburezi bufite ireme, gusa byagiye bigaragara ko ababana n’ubumuga bagiye bahezwa kenshi, ariko nyuma y’inyigisho imyumvire yarahindutse ku buryo abantu batangiye kumva ko abana bose ari kimwe”.

Handicap International ifasha abana bafite ubumuga kubona ibikoresho byo ku ishuri bijyanye n’ubumuga bwabo ikabafasha kubaha insimburangingo ndetse igafatanya na Leta mu gufasha guhindura imiterere y’ibigo, bigatuma abana babana n’ubumuga babasha kugera mu ishuri, bagakina kandi bakisanzura nk’abandi bana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka