Kutagira amazi meza bihangayikishije abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gihundwe

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gihundwe kiri mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi cyane cyane abahamara igihe (hospitalisés), baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’amazi kuko icyo kigo nderabuzima kitagira amazi meza ahagije bikabangamira isuku n’ibindi bihakorerwa bikenera gukoresha amazi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe icyo kigo nderabuzima giherereyemo nabwo buravuga ko icyo ari ikobazo gikomeye cyane koko ariko ko kiri mu nzira zo gukemuka mu minsi iri imbere.

Iki kigo nderabuzima cyatangiye kwakira abarwayi mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka ushize, gitangirana iki kibazo cyo kutagira amazi meza ahagije bitewe n’uko n’agace giherereyemo icyo kibazo cy’amazi gisanzwe kinahari.

Nk’uko bamwe mu bakozi bakora kuri icyo kigo nderabuzima babivuga, ngo n’amazi make cyane abasha kuhagera bisaba ko avomwa mu gicuku na bwo rimwe na rimwe, bikaba byarasabye ko hashakwa ibigega by’amazi byajya bifata ay’imvura akaba ari yo akoreshwa.

Nubwo ikibazo mu gihe nk’iki cy’izuba usanga iki kibazo cyongereye ubukana, no mu mu mvura ayo mazi ntamara igihe kuko aba akoreshwa buri kanya, hashira n’igihe gito akaba yanatangiye kuba mabi ku buryo aba adashobora kunyobwa.

Uretse ko hari imiti isaba kunywera imbere ya muganga hifashishijwe ayo mazi, ababyeyi bamaze kubyara babura icyo biyuhagira, kumesa imyenda bikaba ibibazo, ku buryo ngo hari abaza kuhivuriza bizaniye amazi bazakenera abaturuka kure batabizi bagahura n’ingorane zikomeye.

Ikigo nderabuzima cya Gihundwe cyatangiye kwakira abarwayi muri Nyakanga 2013 gihangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi.
Ikigo nderabuzima cya Gihundwe cyatangiye kwakira abarwayi muri Nyakanga 2013 gihangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga ku kigo nderabuzima cya Gihundwe yasanze hari umugore wari umaze kubyara aza gukenera amazi yo kunywa, ayabuze burundu bapfa kumuha icyayi na bwo kivuye kure kandi atari cyo yashakaga.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, madame Imaniriho Emerda na we arasanga kutagira amazi meza ahagije ari imbogamizi kuri bo kuko ibikenera amazi byose, ubundi byakabaye byinshi ku kigo nderabuzima, bidasukurwa neza, bikaba byaranabaye ngombwa ko ubwiherero bumwe bwakoreshwaga bufungwa.

Arasaba EWSA kureba uko n’utuzi duke yohereza mu ma saaa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro yajya itwohereza ku manywa, kugira ngo nibura bakemure bike mu bibazo biterwa no kutagira amazi biba bihari.

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe icyo kigo nderabuzima giherereyemo, Nsabimana Théogène avuga ko nta gihindutse mu minsi mike iri imbere icyo kibazo cyazaba cyabonewe umuti kuko ngo hari umushinga ugiye kuzana amazi mu karere ka Rusizi, ngo n’icyo kigo nderabuzima kikazaba kirimo, akaba asaba abahivuriza kuba bihanganye kuko ikibazo kizwi kandi kiri munzira zo gukemuka.

Iki kigo nderabuzima kiganwa n’abaturage b’imirenge ya Kamembe, Gihundwe n’abandi baturuka ahandi kikaba cyakira nibura abarwayi 200 ku munsi, abahamara iminsi bo bakaba bashobora kugera ku 180 ku kwezi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka