Rurenge: Abajyanama b’ubuzima barashima iterambere bamaze kwigezaho babikesha koperative yabo

Abanyamuryango ba koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngoma, barashima iterambere bamaze kwigezaho ndetse nuko abaturage bashinzwe bamaze guhindura byinshi mu myumvire ngo bagire ubuzima buzira indwara.

Iyi koperative igizwe n’abajyanama b’ubuzima 111 bose kugera ubu ngo bamaze kwibonera inka ndetse n’ihene zibafasha mu kwiteza imbere babikesha koperative.

Abajyanama b’ubuzima bahabwa amahugurwa menshi ku buzima bw’abantu maze nabo bakajya kubyigisha abaturage baturanye aho bakorera kuko buri mudugudu uba ubafite abajyanama batatu.

Uretse kujya inama ku buzina no gukangurira abaturage kwirinda indwara bagira isuku, kuringaniza imbyaro, bita ku babyeyi batwite banatanga ubuvuzi bw’ibanze ibi byose bakabitangira raporo muri ministeri y’ubuzima bakoresheje telephone bahawe.

Mu bijyanye n’ibyiza bakesha kuba muri iyi koperative, abajyanama b’ubuzima bavuga ko bashima ubumenyi bamaze kugira mu buzima ndetse ngo bikaba bibafasha kujijuka kuburyo ngo baba bafite ibitekerezo byiza byubaka.

Abajyanama b'ubuzima bemeza ko bagize uruhare mu kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara cyangwa umwana upfa akiri munzi y'imyaka 5.
Abajyanama b’ubuzima bemeza ko bagize uruhare mu kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa umwana upfa akiri munzi y’imyaka 5.

Mukamurara Doroteya utuye mu kagali ka Rugese avuga ko yahawe ihene yamuhaye n’inka none ikaba yarabyaye ikaba imuha amafaranga atari hasi y’ibihumbi 18 buri kwezi.

Yagize ati “Ndashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ko yashyizeho uru rwego. Ubu turifuza kugira ubworozi bw’inkoko. Ikintu kinshimisha cyane ni uko kubera ubukangurambaga dukora abantu baraboneza urubyaro ku bwinshi bakanirinda indwara.”

Igirababo Bernadette, perezidante w’iyi koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Rurenge avuga ko we icyo yishimira ari uko abajyanama b’ubuzima batumye umubare w’ababyeyi bapfaga babyara ugabanuka kubera ubu no kubakurikirana ngo bipimishe inda.

Yagize ati “Usanga abaturage batwibonamo baza batugana. Ubu imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara baragabanutse cyane. N’ikibazo bagize ubona baza badusanga batwibonamo ku buryo ubona n’ibigo nderabuzima byorohewe.”

Iyi koperative yaguze ihene 133 zifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 660, bagura n’inka 128 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 19 kandi zarabyaye ubu umutungo uri kugaruka muri koperative n’ibiraro by’inkoko bamaze kubaka bizatwara miliyoni 12.

Batangira buri muntu yatangaga ibihumbi 10 by’umugabane, ayo mafaranga yose ngo bayakuye mu migabane hamwe na PBF communautaire ibaha amafaranga ajyanye nuko bakoze ndetse n’inyungu bakura mu mishinga bakora yunguka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka