Canada : Hashyizweho firigo itanga byeri ku bazi indirimbo yubahiriza igihugu

Mu gihe Abanyakanada biteguraga kwizihiza umunsi w’igihugu cyabo uba ku itariki ya 1 Nyakanga, hashyizweho uburyo bwo gutuma bose bamenya indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.

Ubwo buryo nta bundi : hahimbwe firigo y’inzoga yifungura ari uko umuntu aririmbye iriya ndirimbo "Ô Canada" neza. Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko abasanzwe bazi iyi ndirimbo byaboroheye kubona byeri ikonje.

Abatayizi neza byagiye bibasaba gusubiramo inshuro nyinshi kugeza ubwo ijwi n’amagambo bihuye koko n’uko iyi ndirimbo igomba kuririmbwa, nuko na firigo ikabona gufunguka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka