KivuWatt irasabwa kudahindagura igihe cyo kubyaza gaz methane mo amashanyarazi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, bari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ibikorwaremezo no muri EWSA basuye umushinga wa KivuWatt basaba ko utakomeza guhindura igihe cyagenwe mu masezerano yo kubyaza gaz methane mo amashanyarazi.

Muri urwo ruzinduko bagize kuri uyu wa 23 Kamena 2014, batunguwe no kumva ko igihe ubuyobozi bwa KivuWatt bwatanze cyo kurangirizaho icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga bwahise bwongeraho amezi abiri.

Ku wa 26 Mata 2014, ubwo Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, yasuraga uyu mushinga wa KivuWatt ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), bari bavuze ko bitarenze muri Nzeri 2014 bazaba barangije icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyo gutanga ingufu za MegaWatt 25 none imvugo yahindutse, noneho bavuga ko biteguye kuba barangije iki cyiciro hagati mu Ugushyingo 2014.

Aha bajyaga kureba aho ibikorwa byo kubaka ikigega kizajya kijyamo gaz (barge).
Aha bajyaga kureba aho ibikorwa byo kubaka ikigega kizajya kijyamo gaz (barge).

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba, yagize ati “Icyo dushaka n’itariki nyayo muzarangirizaho ibikorwa kuko muhora muhindagura.” Cyakora ariko Lwakabamba yababwiye ko niba noneho biteguye kubahiriza itariki batanze none byaba ari byiza.

Ubuyobozi bwa KivuWatt bwo buvuga ko uyu mushinga usaba ubwitonzi bwinshi n’ibikoresho byinshi dore ko ngo ari n’ubwa mbere mu mateka y’isi hari gukorwa uruganda nk’uru ku buryo badafite ahandi bakopera.

Guhindura ingengabihe ngo biterwa n’uko hari ibyo bagenda bakosoraho ndetse n’ibikoresho bagura bigatinda mu nzira. Aha akavuga ko byabaye ngombwa ko bagura ibikoresho bipima toni ziri hagati ya magana arindwi n’igihumbi i Dubayi. Ibi na byo kubera ubwinshi bwabyo ngo biratinda kandi nyamara baba bagomba no kubyubakisha.

Uyu muzungu yabemezaga uburyo noneho guhera mu Ugushyingo gaz methane izaba yatangiye gutanga umuriro w'amashanyarazi.
Uyu muzungu yabemezaga uburyo noneho guhera mu Ugushyingo gaz methane izaba yatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Ubuyobozi bwa EWSA na bwo ngo bwatunguwe no kumva uyu munsi KivuWatt yongeye guhindura itariki yo kurangirizaho ibikorwa ngo itange ingufu zituruka kuri gaz methane.

Umuyobozi Mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi, cyakora avuga ko iki ngezi ari uko barangiza ibikorwa kandi bikarangira bimeze neza. Yagize ati “Nanjye ibyo kongera guhindura itariki mbyumviye aha. Gusa ikigaragara cyo ni uko bafite ubushake kuko ibikoresho byinshi bimaze kuhagera kandi hari n’abakozi benshi.”

Karitanyi akomeza agira ati “Ibyo kumva mu kwa cumi mu kwa cumi na kumwe si byo nshyize imbere. Icy’ingenzi nibarangize ibikorwa kandi babikore neza tubone umuriro”.

Aha bari muri Salle ya KivuWatt babasobanurira aho imirimo yo gukora uru ruganda muri rusange igeze.
Aha bari muri Salle ya KivuWatt babasobanurira aho imirimo yo gukora uru ruganda muri rusange igeze.

Uyu mushinga wagombye kuba waratangiye muri Werurwe 2009 kuko ari bwo bashyize umukono ku masezerano ariko byageze mu Kuboza 2011 nta gikorwa kijyanye na wo kirakorwa kandi nyamara mu masezerano bari bumvikanye ko uzarangira muri Mutarama 2012.

Biteganyijwe ko nyuma y’icyiciro cya mbere kizatanga MegaWatt 25 z’amashanyarazi hazatangira ikindi cyiciro cyo kizatanga MegaWatt 75 zose hamwe zikaba MegWatt 100.

U Rwanda ruteganya ko bitarenze muri 2017, 70% by’Abanyarwanda bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi. Mu gihe iyi projet ya KivuWatt yakunda ikaba yagira uruhare mu gukemura iki kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ni byiza cyane kandi twizereko gaz methane bidatinze izafasha igihugu cyacu mu kongera umuriro

cacana yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

baravuga ngo igihe ni amafaranga kandi igihe ni ko kugera kubyo wifuza, nibyo rwose ibintu byo guhindagura ighe cyo biyemeje niko gukomeza kudidingiza imishinga yigihugu, ministiri ni ababwire, dukeneye kwihuta mumuvuduk witerambere , ntago rero twabigeraho hari abacyumva ko bahindagura ibihe byagenwe byimishinga izamura iterambere ryiguhugu ntibyashoboka rwose

sam yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

baravuga ngo igihe ni amafaranga kandi igihe ni ko kugera kubyo wifuza, nibyo rwose ibintu byo guhindagura ighe cyo biyemeje niko gukomeza kudidingiza imishinga yigihugu, ministiri ni ababwire, dukeneye kwihuta mumuvuduk witerambere , ntago rero twabigeraho hari abacyumva ko bahindagura ibihe byagenwe byimishinga izamura iterambere ryiguhugu ntibyashoboka rwose

sam yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

reka twizere ko ibi babwiye minister ari byo maze turebe ko aya mashanyarazi azaba yabonetse ni november maze duce ukubiri n;icuraburindi mu cyaro

okoca yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ubwo bagaragaza kizere, ubushake, ubuhanga ndetse n’ubushobozi reka na twe tugaragaze ukwihangana koko bazaduhe ibintu bizima aho kudupfunyikira ikibiribiri kandi tujye tunabumva iriya project nini project iremereye isaba ubwitonzi ndetse n’ubushishozi buhambaye.
Gusa igihe izaba ishyizwe mu bikorwa tuzaba dutsinze icy’umutwe kabisa.

SHEJA jabo yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

iterambere rigerwaho mu gihe byateganyijwe bikozwe neza kandi bikkarangirira ku gihe ibyo rero Minister yababwiye nibagire vuba kuko abanyarwanda dufite amatsiko kubona ducanirwa na gaza ivuye ku kivu cyacu.

Pascal yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Jyewe ibyu yu mushinga wa gaz methane nzabyemera ari uko bibaye. Ataribyo mu byukuri mbona ari icyo abazungu bita "White Elephant. Bivuze ko ari ikintu kirya amafaranga menshi kandi ntacyo kimaze. Murakoze kuba mumpaye urubuga rwo gushyiramo igitekerezo.

Franke yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka