Umugabo ashinjwa kwica umugore we akanarya bimwe mu bice by’umubiri we
Umugabo witwa Gregory S. Hale w’imyaka 37 utuye mu mugi wa Summitville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiwe iwe mu rugo kuri uyu wa kabiri taliki 10 kamena 2014 ashinjwa kuba yarishe akanakorera ibikorwa by’iyica rubozo umurambo w’umugore we.
Ifatwa ry’uyu mugabo ngo ryabaye nyuma y’uko umuturanyi we atabaje police akaba yatangaje ko yabitewe n’ikiganiro yagiranye n’uyu Gregory kikaba cyaramuteye gukeka ko uwo mugabo yaba yarishe umuntu.
Gregory S. Hale wiyemerera ubwe ko yishe umugore we, yasobanuye uburyo yamwishemo avuga ko yamutemye umutwe, akanamutema intoki n’ibirenge ngo nyuma akabika ibyo bice by’umubiri mu mashashi ya purasitike .
Ngo igituza cy’umugore we yagishyinguye mu rugo rwe, ibindi bice by’umubiri arabirya; nk’uko ikinyamakuru Tullahoma News kibitangaza.
Anitha Umurerwa
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nuko reta yacu yakuyeho igihano cy,urupfu nahompona uwu mugabo ndakindi gihano kimukwiye naburundu mbma ari nimpabazi abahawe ariko ndakundi mumuhe icyaburundu.
UWOMUNU AKWIRIYE URUPFU
Imana idutabare tutarashira
TOKA SATANI.
disi nubundi arasa n’umwicanyi unamurebye isura.Ariko umuntu yica umuntu ataremye ate koko.dusabirane n’aho ubundi isi irashizea.
uzafpa udakize