Bugesera: abariye imbwa bategetswe kwishyura miliyoni

Inteko y’Abunzi yo mu kagali ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yateranye tariki 21/02/2012 yanzuye ko abagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Jean Bosco Gatera bazamwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kirego yandikiye Perezida w’Abunzi, Jean Bosco Gatera yasabaga ko yakwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice kubera amatungo ye bibye bakayarya ndetse bakanagurisha inyama.

Mu kirego cye, Jean Bosco Gatera yasabaga amafaranga ibihumbi 500 ku mbwa ya mbere yari ifite n’ibibwana, amafaranga ibihumbi 100 ku ihene ye yari ifte abana babiri n’ibihumbi 400 ku mbwa y’igiherumwe. Indishyi z’akababaro zo zingana n’amafaranga ibihumbi 154.660 harimo n’amafaranga y’ingendo no gutegura urubanza.

Abaregwa ni Habinshuti Emmanuel, Hagenimana James, Nzakizwanimana Yofesi bahimba Mabuye, Ndagijimana Alexis, Nzabihimana Alphonse.

Mu gihe abunzi bacaga uru rubanza, Hagenimana James niwe wenyine wari uhari yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha . Habinshuti Emmanuel yanze kwitaba naho Nzakizwanimana Yofesi alias Mabuye, Ndagijimana Alexis na Nzabihimana Alphonse bakaba baratorongeye kubera ibi bibazo kuko ntawe uzi aho basigaye baba.

Abaregwa bafite igihe cyo kujurira mu nteko y’Abunzi b’umurenge wa Rilima niba batishimiye ibihano bahawe nk’uko byasobanuye mu mwanzuro w’urubanza.

Ikibazo cyo kurya imbwa mu karere ka Bugesera cyagaragaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo abo bagabo bagwaga gitumo n’abakoraga irondo mu mudugudu wa Nyamizi mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima babonye umurizo ndetse n’uruhu by’imbwa nyuma baza kumenya ko inyama bokeje ari iza nyarubwana maze bahita babimenyesha polisi.

Mu kirego cya Gatera avuga ko tariki 24 Ukuboza 2011 abo arega bateye mu rwuri rwe bahiba imbwa y’inzungu y’imbwakazi ifite ibibwana bibiri barayirya; tariki 08 Mutarama 2012 barongera bamwiba ihene ifite abana babiri barayirya.

Ubwa nyuma ari nabwo bafashwe hari tariki 15 Mutarama 2012 ubwo bibaga imbwa y’igiherumwe mu rwuri rwe maze tariki 16/02/2012 abari bari ku irondo babagwa gitumo hasigaye inyama nke izindi baziriye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ko numva abenshi bagaruka kumuco umuco ukaba waraciwe abo bantu barya imbwa murabashakaho iki ntakirazira bakoze nimubareke nonese niba arumuco nimubuze leta gutwika abantu mwonjyere muyibuze gukuramo inda zabagore batwite

sifa yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Aba basore iyo bajya kuba Abashinwa nta kibazo bari kugira. Ariko se koko ubu ntibazi ko mu muco nyarwanda nyakabwana itaribwa ?

Dido yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka