Burera: Abanyagahunga ngo biyemeje kugarurira isura nziza Intara y’Amajyaruguru

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, baratangaza ko biyemeje kugarurira isura nziza Intara y’Amajyaruguru birinda ababashuka babajyana mu bikorwa bibi byo gukorana n’inyeshyamba za FDLR ndetse no guhungabanya umutekano.

Aba baturage batangaje ibi kuri uyu wa gatatu tariki 23/04/2013 ubwo Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yagiranaga inama nabo baganira ku bijyanye n’umutekano muri uwo murenge ndetse no mu ntara y’amajyaruguru.

Guverineri Bosenibamwe yagiranye ibiganiro n’Abanyagahunga nyuma yuko bigaragaye ko muri uwo murenge ariho haturutse bamwe mu bantu batawe muri yombi bakoranaga na FDLR, bahungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi, uyu muyobozi yabwiye abo baturage ko abo bantu bambitse isura mbi umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera ndetse n’intara y’amajyaruguru, dore ko harimo n’uwari umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana.

Guverineri Bosenibamwe asaba Abanyagahunga kugarurira isura nziza intara y'amajyaruguru bitandukanya n'ikibi.
Guverineri Bosenibamwe asaba Abanyagahunga kugarurira isura nziza intara y’amajyaruguru bitandukanya n’ikibi.

Gusa ariko yakomeje ahumuriza abo baturage ababwira ko nta gikuba cyacitse kuko umutekano ucunzwe neza kandi ko abo batawe muri yombi ibyo baregwa aribo bazabibazwa ku giti cyabo.

Guverineri Bosenibamwe yakomeje asaba abo baturage, kugarurira isura nziza intara y’amajyaruguru kugira ngo itazongera kugira isura nk’iyo yari ifite mu gihe cy’intambara y’amacengezi, mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 1998.

Agira ati “Turasaba abaturage bose, buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, birinda ko igisebo bagize nk’abanyagahunga, kuko Alfred yabavukagamo, cyakongera kubabaho. Bityo tugakomeza kubaka isura nziza y’intara yacu y’amajyaruguru, intara y’amajyaruguru ikigega cy’igihugu…tugakomeza kuyubaka noneho n’umutekano tukaba intangarugero muri byose.”

Abaturage bijeje ko bitazongera kubaho

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga nabo bavuga ko bababajwe cyane no kuba mu murenge wabo ariho haturutse abantu bifatanya na FDLR; bavuga ko ariko ibyo bitazongera kubaho ukundi mu murenge wabo.

Umwe muri abo baturage, utivuze izina, yagize ati “Iyo umuntu yibwe arushaho kurinda. Twaribwe, turamwaye ariko mbijeje y’uko ntabwo bizongera kubaho mu Gahunga iwacu.”

Abanyagahunga bahamya ko bagiye kugarurira isura nziza intara y'amajyaruguru.
Abanyagahunga bahamya ko bagiye kugarurira isura nziza intara y’amajyaruguru.

Undi muturage witwa Mukarubuga Donatille we yagize ati “Tubijeje ko tugiye kuba maso kuko umugore ibyo yishyizemo bibaho…natwe tubemereye ko tugiye kuba maso, tukaba intwari, u Rwanda rwacu rukaba neza.”

Mugenzi we, witwa Ayinkamiye Faida, yunzemo ati “…niyo mpamvu dufashe ingamba zo kuvuga ngo buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we, ikintu cyagaragaye nka ba Alfred abo nimubareke, twebwe ibyo rwose ntabwo bizongera kubaho muri twe, dufashe umurongo “bien” (neza).”

Guverineri Bosenibamwe yabwiye abaturage bo mu murenge wa Gahunga ko kuba yakoranye inama nabo ariko icyo biyemeje bagishyira mu bikorwa kuko bazwiho ubutwari cyane ko ari ho Rukara rwa Bishingwe.

Kuri ubu abantu bashinjwa guteza umutekano muke mu karere ka Musanze, barimo n’uwari umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Cyuve, muri ako karere, bagejejejwe imbere y’ubutabera.

Ayinkamiye Faida avuga ko bagiye gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.
Ayinkamiye Faida avuga ko bagiye gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.

Uyu munyamabanga nshingabikorwa yari atuye mu murenge Gahunga. Ngo niwe pfundo ryo kuba muri uwo murenge ndetse no mu duce dutandukanye two mu karere ka Musanze haragaragaye abantu bakorana na FDLR bagahungabanya umutekano muri ako karere. Ngo yabafashaga mu buryo butandukanye ndetse ngo bakanakorera inama iwe mu rugo.

Ibikorwa bihungabanya umutekano aba bagabo bashinjwa byakozwe kuva kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2013 kugera muri Mutarama muri 2014.

Ibyo bikorwa birimo iraswa ry’umupolisi, iterwa rya grenade mu rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze igahitana umwana, ndetse n’iterwa ry’indi Grenade mu muhanda igakomeretsa abantu batandatu.

Ubwo abo bantu batabwaga muri yombi bafatanywe izindi grenades ndetse n’imbunda bari kuzakomeza gukoresha bahungabanya umutekano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka